Bugesera: Kuhira imyaka bakoresheje imirasire y’izuba byabafashije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Abahinzi bo mu karere ka Bugesera bavuga ko gahunda yo kuhira bakoresheje imirasire y’izuba yabafashije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yatumaga batagira igihembwe cy’ihinga cya C, ariko ubu bakaba basigaye bahinga imusozi ibihembwe byose nk’uko abahinzi babibwiye Rwandanews24.

Akarere ka Bugesera kakunze kwibasirwa n’amapfa kubera izuba ryinshi ryaterwaga n’imihindagurikire y’ibihe ryatumye mu myaka ya za 2000 imigezi n’ibiyaga birimo Cyohoha bikama kubera izuba ryinshi ryavuye muri icyo gihe, ubu abaturage baravuga ko gahunda yo kuhira bakoresheje imirasire y’izuba yabafashije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ntabanganyimana Béatha ni umuhinzi mu Murenge wa Mareba, we na bagenzi be bahoze bahinga mu gishanga cy’ Umurago ku nkengero z’ikiyaga cya Cyohoha, ariko ubu bakaba basigaye bahinga imusozi.

Ati: “Mu myaka ya za 2000 twahingaga mu gishanga cy’ Umurago dukurikiye amazi kugirango tubashe kweza, kuburyo twaje no guhinga kiyaga cya Cyohoha kuko imusozi ntabwo twezaga kubera izuba.”

Iki ni ikidendezi (dam) imashini izamuriramo amazi akoherezwa mu mirima kuhira imyaka

Akomeza avuga ko nyuma yo kwigishwa no guhabwa amahugurwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA) kuri gahunda zo gufata neza no kubungabunga ibishanga n’ibiyaga, bafashijwe guhinga imusozi bakuhira bakoresheje imirasire y’izuba.

Ati: “Igihembwe cya gatatu cyitwa C ntabwo twagihingaga kuko gihura n’izuba ry’impeshyi ariyompamvu twahingaga mu nkengero za Cyohoha, ariko ubu REMA yaradufashije duhabwa amahugurwa y’uko twahinga imusozi tukuhira dukoresheje imirasire y’izuba. Byaradufashije cyane kuko ubu nta kibazo cy’imirire mibi ikirangwa mu miryango yacu, nta nzara ikirangwa mu Bugesera nko hambere kuko imboga turazihinga kandi zikera.”

Iki ni igishanga cya Murago abaturage bahingagamo mbere yo gukoresha uburyo bwo kuhira bakoresheje imirasire y’izuba

Uko gahunda yo kuhira bakoresheje imirasire t’izubaba yabafashije kongera umusaruro  

Abahinzi bahingaga mu gishanga cya Murago bavuga ko babonaga umusaruro mucye kubera ko imyaka yabo yibasirwaga n’izuba ntibabone umusaruro uhagije, ariko ubu kuhira bakoresheje imirasire y’izuba bituma babona umusaruro ushimishije.

Umuhinzi witwa Ntiyamira Phocas ati: Mbere yo kuhira dukoresheje imirasire y’izuba twezaga Toni 2 z’ibitunguru kuri hegitari (2T/ha), ariko ubu tweza Toni 25 z’ibitunguru kuri hegitari (25T/ha). Urusenda twezaga Toni 1 kuri hegitari, ariko ubu tweza Toni 10 kuri hegitari (10T/ha).

Aba bahinzi bafashijwe kubakaibidendezi bijyamo amazi abafasha kuhira imyaka yabo ihinze imusozi akaba ariyompamvu igihembwe cya C basigaye bagihinga bakabona umusaruro uhagije kandi ari mu gihe cy’izuba.

Uru ni urusenda ruhinze imusozi rwuhirwa hifashishijwe imirasire y’izuba

Ibivugwa n’aba bahinzi byemezwa n’umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mareba Bwana hakuzweyezu Pacifique.

 Ati: “Tubafa mu kubagira inama mu buhinzi bwabo, kubona ifumbire ijyanye n’ubutaka bwabo, kubona imbuto nziza zo guhinga no kubakurikiranira imyaka kugirango itibasirwa n’indwara runaka. Gahunda yo kuhira bakoresheje imirasire y’izuba byabafashije guhanga n’imihindagurikire y’ibihe bituma n’igihembwe cya C batahingaga basigaye bagihinga.”

Umusaruro w’ubutunguru wariyongereye mu gihembwe cy’ihinga C batajyaga bahinga kubera izuba

Muri raporo yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2019 n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), ivuga ko u Rwanda rufite intego yo kongera ubuso bukorerwaho ubuhinzi bwifashisha gahunda yo kuhira buzongerwa kugirango intego y’Igihugu (NST1) mu cyerekezo 2024 byibura abahinzi ibihumbi 102.284 bazabe bakora ubuhinzi budashingiye ku mvura.

Ku rupapuro rwa 7-9 by’iyi raporo 2020 Rwanda Irrigation Master Plan; ivuga ko ubu ubutaka bwose bukorerwaho gahunda yo kuhira ari hegitari 67.100, bugizwe na hegitari 37.273 z’ibishanga, hegitari 9.439 z’imusozi na hegitari 20.388 z’ikoranabuhanga riromo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba n’uburyo bwo kuhira hifashishijwe amapombo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *