Ubwo hizihizizwaga umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28, Abaturage batuye batuye akarere ka Rutsiro bagaragaje imbamutima zabo ko bifuza kubona Sitade ya Mukebera itunganywa, n’Ikipe yabo isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere ikabasha kugaruka gukinira imikino yayo yo murugo ku mbehe yayo, ikava aho isanzwe yakirira imikino yayo aba baturage bavuga ko ari nko mu buhungiro.
Ibi aba baturage babigarutseho ubwo bongeraga kubona ikipe yabo ya Rutsiro FC ikina umukino wa gishuti n’abakinnyi bintoranywa basanzwe bakina nk’abatarabigize umwuga bo muri aka karere, Umukino waje kurangira Ikipe ya Rutsiro FC itsinze izi ntoranywa ibitego 3-0.
Uyu mukino wahujwe n’ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28, wari wahuruje n’iyonka dore ko yaba abaturage n’Ubuyobozi bose akanyamuneza kari kose, gusa abo mwaganiraga wasangaga akanyamuneza kari ku maso ntaho gahuriye n’agahinda kari ku mitima yabo, aho bavuga ko babazwa no kubona ikipe yabo ikinira mu karere ka Rubavu kuva aho igiriye mu cyiciro cya mbere bakagorwa no gukurikirana imikino yayo kubera amatike bavuga ko gutega imodoka banagera kuri sitade bakishyura byabahendesha ariko ikipe ikinira murugo bajya babasha kwishyura ayo kwinjira muri sitade mu kuyishyigikira, bakaba basanga Sitade yabo ya Mukebera iramutse itunganyijwe igashyirwa ku rwego ruyemerera kwakira imikino ya shampiyona bakongera kubona ibyishimo iwabo.
Yaba abakinnyi n’abaturage bose bavuga ko nta heza nko murugo, bakaba basanga iyi Sitade iramutse itunganyijwe abatuye rutsiro babona ibyishimo, nk’uko iyi kipe yanabibagaragarije ko ibishoboye kuva bakiri mu cyiciro cya kabiri, aho iyi kipe ariho yakiriraga imikino yayo yo murugo.
Ikipe ya Rutsiro FC yagaragarijwe ibyishimo cyane n’abatuye aka karere, ari nako gasanzwe ari umuterankunga wayo mukuru yasoje imikino ya shampiyona y’umwaka ushize idahagaze neza, gusa bagaragarije Komite nyobozi y’Akarere ko bashoboye kandi ko biteguye gutanga ibyishimo itsinda Musanze FC igitego 0-1, mu mukino wa nyuma usoza shampiyona wari kamarampaka wo gutuma iyi kipe yizera kuguma mu cyiciro cya mbere bidasubirwaho, ititaye ku ntsinzi zari kuva ku bindi bibuga.
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko amaramaje ku gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe ndetse ko nawe yifuza kubona ikipe igaruka gukinira murugo, gusa ubushobozi bwo gutunganya Sitade ya Mukebera no kubaka ikibuga kijyanye n’igihe bikiri imbogamizi ariko akagaragaza ko bazakora ubuvugizi ku nzego zose aho bishoboka zabafasha ikibuga kigatunganywa, kugira ngo ikipe igaruke murugo.
Iyi kipe ya Rutsiro FC yakinnye n’intoranywa zo muri aka karere ntiyagaragayemo bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye, banayifashije kuva igeze mu cyiciro cya mbere barimo Ndarusanze Jean Claude (Rambaramba) kuko ari mu biruhuko iwabo mu gihugu cy’i Burundi na Iraguha Hadji wamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.

Ukwibohora mu karere ka Rutsiro gushingiye kuki?
Mu karere ka Rutsiro, ni kamwe mu twaguize umwihariko wo kwitegura umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 28, dore ko mu ijoro ribanziriza uyu munsi wo kwibohora bakoze ibikorwa birimo gushyikiriza abaturage batishoboye amazu bubakiwe mu gikorwa cyo gufasha abaturage kwibohora ingoyi yo gusembera.



Nyuma yo gutaha aya mazu, habayeho igitaramo cy’ijoro ryo kwibohora, maze ba mutima w’urugo bacinya umudiho karahava ndetse basinya imihigo, banasoma ku ntango y’imihigo bari bamaze kugaragariza abitabiriye iri joro barenga 1,000.
Igikorwa cyo kwibohora ku nshuro ya 28, kuri uyu wa 04 Nyakanga 2022 cyabimburiwe n’umuhango wo gutaha ku mugaragaro Umuhanda w’ibirometero 3.5 Perezida paul Kagame yari yaremereye abaturage uva mu Gisiza werekeza ku bitaro bya Murunda, aho watangiye gutunganywa mu ngengo y’imari ya 2019-2020, wuzura muri 2021, kuri ubu ikigezweho ni ukuwucanira.
Nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje abaturage bakoresha uyu muhanda bavuga imyato umukuru w’Igihugu, bavuga ko uyu muhanda waje ari igisubizo kuribo: Rutsiro: Ababyarira i Murunda baravuga imyato Perezida Kagame
Ndekezi Edouard, ukora akazi ko gutwara Moto avuga ko mbere bagorwaga no kugeza abagenzi ku bitaro bya Murunda kuko uyu muhanda uteri nyabagendwa, dore ko akenshi wahoraga waguyemo ibitengu by’inkangu.
Amashimwe y’ababyeyi bawukorehsga bajya kubyarira ku bitaro bya Murunda ashingira ku kuba mbere y’uko uyu muhanda ushyirwamo Kaburimbo, kubera kwangirika kwawo hari ababyeyi babyaraga bataragera ku Bitaro bamwe bakaba bakwandirika, none kuri ubu bakaba babyara neza.

Niyonsaba Safi, utuye mu murenge wa Boneza, ku kirwa cya Bugarura mu kiganiro aherutse guha Rwandanews24 yavuze ko umuhanda uva Boneza kugera ahazwi nko mu Nkomero ariwo wamugoye ariko yageze kuri Kaburimbo akumva itandukaniro.
Ati “Harakabaho Umubyeyi Perezida Kagame waduhaye Kaburimbo, uko naturutse Boneza mu muhanda mubi numva merewe sinari kubasha kugera Murunda, iyo n’uyu muhanda uba mubi, ariko nageze ku Bitaro bambyaza mbazwe kandi nabyaye neza.”
Tuyisenge Berancille wo mu murenge wa Musasa ati “Uyu muhanda waradufashije kuko niyo bakuvanye ku kigo nderabuzima bakugeza ku Bitaro utararemba cyane, bakakwitaho ku gihe. Ikimenyi menyi naraye mbyaye ariko banyitayeho ku buryo ndimo gusaba ngo bansezerere.”
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko umuhanda wa Murunda wafashije abaturage bawukoreshaga ukabakura mu icuraburindi bari barahezemo imyaka myinshi.
Ati “Umuhanda wa Murunda wafashije abaturage ubavana mu icuraburindi, kuko waranyereraga cyane kuko kuwucamo mu bihe by’imvura byaragoranaga, abarwayi ntibagere ku bitaro ku gihe bakarembera mu nzira, imngobyi y’Abarwayi (Ambulance) nayo rimwe na rimwe igahera mu nzira, abaganga bakora ku bitaro bya Murunda ntiboroherwaga no gusura cyangwa gusura imiryango yabo ariko kuri ubu ibikorwa byose birakorwa ku gihe.”
Murekatete triphose akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bagifite ibikorwa byinshi barimo gutaha byagezweho muri iyi myaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye, harimo amashanyarazi yegerejwe abaturage akomeje n’ubundi kubegerezwa, imiyoboro y’amazi ndetse avuga ko n’Umuhanda wundi Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage uzahuza aka karere n’aka Ngororero bitarenze 2024 uzaba urimo ugera ku musozo.
Umuyobozi w’Akarere asanga bimwe mu bibazo abaturage b’Akarere ayobora bagiye bahura nabyo birimo Ibiza bikomoka ku mvura nyinshi nk’inkangu, ibiraro byangiritse n’imihanda ihuza imirenge mu gufasha ubuhahirane ari bimwe mu bituma abaturage batibohora bya nyabyo, ariko bakaba bazakomeza gukora ibishoboka kugira ngo abaturage begerezwe ibikorwa remezo ngo bibere abaturage ibisubizo.
Kuwa 20 Mutarama 2022, Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yagiriraga uruzinduko mu karere ka Rutsiro, akanasura Ibitaro bya Murunda yasabye Ubuyobozi bw’Akarere gutegura igikorwa cyo gutaha uyu muhanda, bakanasobanurira Abaturage icyo ibikorwa nk’ibi bibamariye, kuko akenshi usanga bikorwa mu misoro yabo ariko bo bakaba batabizi.



Bavunikira ibirori bikarebwa n’abandi.