Rutsiro-Mushonyi: Imiryango 17 yabonye aho ikinga umusaya (Amafoto)

Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi mukuru wo Kwibohora, abaturage batagiraga aho bakinga umusaya bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushonyi barishimira ubuyobozi bwiza bwabatuje, mu gihe bari bamaze imyaka myinshi basembera.

Aba ni abaturage bagize imiryango 17 bo mu murenge wa Mushonyi, mu tugari twa Kaguriro na Biruyi bavuga ko bari bamaze imyaka myinshi babayeho mu gusembera, no gucumbikirwa n’abaturanyi.

Aya mazu akaba yarubatswe ku ruhare rukomeye rw’abaturage binyuze mu miganda, mugihe ibindi bikoresho nkenerwa nk’isakarona, sima, inzugi n’amadirishya byatanzwe n’Akarere.

Aba baturage biganjemo abageze muzabukuru akanyamuneza kari kose ku maso, bose bavuga imyato Umukuru w’Igihugu Paul Kagame n’Ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye u Rwanda.

Aba baturage bose batujwe bavuga ko batagiraga aho bakinga umusaya, ndetse bari babayeho mu buzima bugoranye, kuko abenshi muri bo basanzwe batunzwe no guca inshuro bakaba baburaga rimwe na rimwe nayo aho bayirira.

Uyu muhango wo gushyikiriza amazu aba baturage batishoboye bo mu murenge wa Mushonyi witabiriwe na Komite nyobozi y’Akarere, aho abahawe aya mazu bahawe impanuro bagasabwa kuyafata neza no kuyasigasira ngo hatagira ikiyangiriza.

Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yasabye abaturage bahawe amazu gukora cyane bakibohora ingoyi y’ubukene, anasaba abatujwe gufata neza amazu n’ibikoresho bahawe.

Ati “Mukore cyane mwiteze imbere mwibohore ingoyi y’ubukene ndetse n’amazu muhawe muzayafate neza.”

Aba baturage bahawe amazu ndetse bahawe n’ibikoresho by’ibanze byo munzu bibafasha gutangira ubuzima ndetse bahawe n’ibyo kurya.

Mu murenge wa Mushonyi uretse aba baturage 17 batujwe, haracyari insi miryango 33 itagira aho ikinga umusaya, nayo biteganyijwe ko imwe muriyo izubakirwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya Leta watangiranye n’ukwezi kwa Nyakanga, uko ubushobozi buzajya buboneka.

Abahawe amazu akanyamuneza kari kose
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro afatanyije n’abahawe amazu bayatashye ku mugaragaro
Iyi miryango yahawe ibikoresho by’ibanze
Uyu muhango wari umeze nk’aho hari abacyuje ubukwe

4 thoughts on “Rutsiro-Mushonyi: Imiryango 17 yabonye aho ikinga umusaya (Amafoto)

  1. Nicyo u Rwanda rurusha ibindi bihugu,rufata neza abaturage barwo

  2. Ibi bintu ni byiza,bazabisigasire,kirazira kikaziririzwa gusenya ibyagezweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *