Rutsiro: Barishimira ko babohowe ingoyi yo kubyarira ku itadowa

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi baravuga imyato Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wabahaye amashanyarazi akabakiza ingoyi yo kubyarira ku itadowa.

Itara rikoresha peteroli abenshi bazi nk’itadowa

Umurenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro niwo wabashije kugezwamo umuriro w’Amashanyarazi nyuma y’indi mirenge kuko amashanyarazi ataramara imyaka ibiri ahagejejwe ariko kugeza uyu munsi niwo ubarurwamo abaturage bari hejuru y’ikigero cya 85% bafite amashanyarazi, ikintu gituma aba baturage bivuga imyato Perezida Kagame.

Uwamungu Xavera, Umuforomokazi ku kigo nderabuzima cya Nyabirasi avuga ko yagikozemo kuva mu mwaka wa 2008 aho yahageze we na bagenzi be bahasanga abandi baforomo 3, bahita baba 8, aho basanze bakoresha itara rya peterori mu gihe cya nijoro, ahamya ko ritabashaga kubaboneshereza kuko byasabaga gushyira terefone mu kanwa kugira ngo ubone uko ubyaza umugore.

Uwamungu yakomeje avuga ko bagorwaga no kubyaza muri ubu buryo bukomeye kuko hari ubwo byanasabaga ko udoda umugore ugakoresha urumuri rw’agaterefone ka gatoroshi mu busanzwe nako kabagoraga ku kabonera umuriro kuko iyo washiragamo bagategeraga umunyonzi akajya kugasharija muri Mahoko (Mu karere ka Rubavu) kamara kuzura akakagarura.

Uwamungu akomeza avuga ko kuri ubu bibohoye ingoyi y’itadowa kuko babasha gukora nk’ibyo ahandi bakoraga bakoresheje umuriro w’Amashanyarazi kuko byaborohereje mu gutanga raporo ndetse n’umugore umaze kubyara umwana ahava yanditswe mu irangamimerere.

<

Ukwishatse Marie Claire wo muri uyu murenge wa Nyabirasi wabashije kubyarira kuri iki kigo nderabuzima kitarageraho umuriro w’amashanyarazi avuga ko bagorwaga no kuba barajyaga kubyara abaganga rimwe na rimwe agatoroshi kakabacika kakava mu kanwa, kuko hari n’ubwo uruhinja rwangirikaga.

Ukwishatse ashimira Perezida Kagame ko kuri ubu bahawe amashanyarazi bakaba babasha kubyarira ahabona, impinja zikavukira ku mashanyarazi.

Abanyeshuri n’Abarezi nabo bishimiye aya mashanyarazi bahawe

Abanyeshi n’abayobozi b’Urwunge rw’Amashuri rwa Cyivugiza muri uyu murenge wa Nyabirasi barashimira Ubuyobozi bw’u Rwanda bwabahaye amashanyarazi kuko bwatumye babasha kwiga amasomo y’Ikoranabuhanga kandi Mudasobwa bari barahawe na Leta zari zaraheze mu bubiko.

Munezero Bonheur wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yagize ati “Aho tuboneye amashanyarazi tubasha kwigira mu rugo no ku ishuri kuko hose amashanyarazi tuba tuyafite tukabasha gusubiramo amasomo neza ndetse niyo hari ikibazo kitunaniye tubasha gukoresha murandasi tukakimenya.”

Bayisingize Valerie ati “Tutarabona umuriro w’amashanyarazi ntitwabashaga kwigira mu cyumba cy’ikoranabuhanga ariko ubu tubasha ku kibyaza umusaruro, kikaba ari ikintu cyo kwishimirwa kuko duhahiramo ubwenge bwinshi.”

Ngabonziza Jean Claude, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Cyivugiza muri uyu murenge wa Cyivugiza avuga ko batarabona umuriro w’amashanyarazi mudasobwa zirenga 290 zari zibitswe mu mutamenwa none kuri ubu yaba abarimu n’abanyeshuri babasha kuzibyaza umusaruro.

Ati “Kuva twahabwa umuriro w’amashanyarazi hano mu murenge wa Nyabirasi byadufashije kubyaza umusaruro mudasobwa 295 twari dufite zidakoreshwa kuko zose zari zibitswe mu mutamenwa aho harimo iz’abarimu bakoresha bigisha bakanateguriraho amasomo yabo zijyana na Porojegiteri, hakaba imashini zikoreshwa n’abana bo mu mashuri abanza zo muri gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana (one laptop per child) ndetse na mudasobwa z’abana biga mu mashuri yisumbuye ndetse ibi byose bikaba bijyana no kuba abana bakoresha murandasi ihoraho ku ishuri bikabafasha mu bushakashatsi nyuma y’amasomo.”

Ngabonziza akomeza avuga ko mbere bagorwaga no gukoresha amashanyarazi y’imirasire bari basanganwe kuko ataharutsaga izi mashini bigatuma amasomo y’ikoranabuhanga atigwa.

Inzego z’ibanze nazo akanyamuneza kari kose

Niyodusenga Jules, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi avuga ko abaturage ayobora bishimiye ku buryo bwo hejuru amashanyarazi bahawe, ndetse biteguye kwesa umuhigo wo kuba bose bayacana bitarenze umwaka utaha wa 2023.

Ati “Abaturage ba Nyabirasi barishimye cyane kubera ibyiza bamaze kugezwaho n’amashanyarazi kuko ingo 7,443 zifite amashanyarazi mu ngo ibihumbi 8,868 zibarurwa muri uyu murenge ndetse hari abandi baturage bari guhabwa amashanyarazi y’imirasire y’izuba tukaba twizeye ko umwaka utaha tuzaba twamaze kwesa umuhigo wo kugeza amashanyarazi mu ngo zose zo muri uyu murenge kuko buri muturage wa Nyabirasi afite inyota zo kuyagira kandi buri Mudugudu unyuramo umuyoboro.”

Niyodusenga avuga ko mbere amashanyarazi ataragera muri uyu murenge buri muturage wese wagiraga ifaranga yarahitaga yimuka akegera ahari iterambere, none kuri ubu bakaba bose bakaba barimo kubona ibibafasha batarenze imisozi, abakeneye gusudira, kogosha, serivisi z’irembo byose bikaba byaregerejwe abaturage akaba ariyo mbarutso yatumye abaturage barushaho kwishima.

Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko banejejwe no kubona abaturage b’Umurenge wa Nyabirasi bishimiye amashanyarazi bahawe ndetse n’ibindi bikorwaremezo bakeneye bazabihabwa uko ubushobozi buzajya buboneka.

Ati “Twishimiye kubona abaturage ba Nyabirasi bishimiye amashanyarazi bahawe, kuko ari Umurenge wagezemoa mashanyarazi bwa nyuma ariko kuri ubu bakaba bari ku kigero gishimishije cy’abaturage bafite amashanyarazi. Abaturage bamenye ko leta ibakunda kandi ibitayeho bakomeze bashyire imbaraga mu kwitabira gahunda za Leta babigiremo uruhare, kandi ibindi byose basaba bazabasha kubibona uko ubushobozi buzajya buboneka.”

Akarere ka Rutsiro abaturage bafite amashanyarazi bari ku kigero cya 68%, hakaba hari icyizere cy’uko muri 2024 abaturage bose bazaba baragezweho n’amashanyarazi ku buryo icyerekezo cy’igihugu batazasigara inyuma.

Abaturage bitabiriye umuhango wo kwishimira amashanyarazi bahawe mu murenge wa Nyabirasi bari benshi cyane bacinya akadiho karahava
Mudasobwa zo mu rwunge rw’Amashuri rwa Cyivugiza zari zaraheze mu mutamenwa no kuri ubu abanyeshuri bavuga ko zabahinduriye imyigire mu masomo y’ikoranabuhanga

One thought on “Rutsiro: Barishimira ko babohowe ingoyi yo kubyarira ku itadowa

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.