Rutsiro: Ngayabateranya washakishwaga nyuma yo gukomeretsa umwana na nyina yafashwe

Ngayabateranya wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, Akagari ka Muyira ho mu mudugudu wa Muyira washakishwaga n’inzego z’Umutekano nyuma yo gukomeretsa Umwana yibyariye amuziza ko yavutse ari umukobwa, agakomeretsa na nyina wa mubyaye yaraye afashwe.

uyu mugabo wakoze urugomo mu ijoro ryo kuwa 28 Kamena 2022 mu gitondo cyaho bimenyekaniye akirirwa yihishahisha, yaje gufatwa mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Kamena 2022 afatirwa mu kagari asanzwe atuyemo.

Inkuru bifitanye isano: Rutsiro: Yakubise Umwana na nyina hafi kumukuramo ijisho

Rutsiro: Yakubise Umwana yibyariye amuziza kuvuka ari umukobwa (IVUGURUYE)

Murwanashyaka Evariste, Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu mpuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO avuga ko uyu mugabo agomba guhanwa hakurikijwe ingingo zo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

<

Ati “Ngayabateranya agomba guhanwa hakurikijwe Ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, akazahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5.”

Murwanashyaka akomeza akebura abagabo bagifite imyumvire nk’iyi ko amategeko y’Igihugu asobanutse ko azajya abahana atababariye, bikanatuma batabasha kwita ku muryango, akabasaba kujya begera ubuyobozi bukabagira inama.

Musabyemariya Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza yahamirije Rwandanews24 ko Ngayabateranya yatawe muri yombi, nyuma yo kumara umunsi wose yihishahisha.

Ati “Yafashwe ku wa 29/06/2022 saa mbiri n’igice z’ijoro, aho yafatiwe mu murenge wa Manihira, akagari ka Muyira, akaba yaraye kuri Sitasiyo ya Polisi y’Umurenge wa Rusebeya ariko ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugiye kumuzana kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.”

Musabyemariya yakomeje avuga ko abaturage bafite imyumvire mibi nk’iyi nta wayishyigikira.

Ati “Abantu bafite iyi myumviye turabamenyesha ko umuntu atari we wiha igitsina cy’umwana azabyara. Ugize amahirwe agasama agomba kwishimira umwana abyaye.”

Impuzamiryango yita ku burenganzira bwa Muntu CLADHO yifashije inkuru yakozwe n’Igitangazamakuru Rwandanews24 ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Titter yatangaje ko ibabajwe cyane n’ababyeyi bafite imyumvire mibi nk’iyi banasaba ko uyu mugabo yatabwa muri yombi.

Ubutumwa bugira buti “Birababaje ko umwana yahohoterwa bene aka kageni ngo uwabikoze akaba yidegembye, aha hantu nta buyobozi buhari buzi icyo gukubita no gukomeretsa bivuze? de plus umwana? Turasaba ko uyu mugizi wa nabi yahita afatwa agakurikiranwa.”

Uwamahoro Ruth w’imyaka 2 wakomerekejwe na Se umubyara hafi kumuvanamo ijisho
Umwana na Nyina bakomerekejwe na Ngayabateranya barwariye ku Bitaro bya Murunda

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.