Rubavu: Arenga Miliyari 43 yemejwe nk’ingengo y’Imari, agenerwa abatishoboye aragabanywa

Akarere ka Rubavu kemeje ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2022-2023 irenga Miliyari 43 z’amafaranga y’u Rwanda aho igice kinini cyayo kizakoreshwa mu bikorwaremezo by’ubwikorezi mu gihe amafaranga yagenerwaga imirenge ngo afashe abaturage batishoboye aragabanywa mu mirenge imwe n’imwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa 20 Kamena 2022 ubwo habaga inama idasanzwe y’inama njyanama y’aka karere.

Muri iyi ngengo y’Imari hemejwe ko Miliyari 16,911,000,000 azakoresha mu bikorwaremezo byo kubaka imihanda, muri uyu mujyi wa Gisenyi uri mu mijyi yunganira Kigali, aho bagiye imihanda ya Kaburimbo ifite uburebure bwa Kilometero 17.

Hari imwe mu mirenge yagaragaje ko itanejejwe no kuba amafaranga yahabwaga ngo abafashe mu bikorwa bigaruka ku mibereho y’abaturage batishoboye, aho bahabwaga Miliyoni 1,700,000 Frw bakayagabanya akagezwa kuri Miliyoni 1,500,000 Frw, mu gihe nayo bavuga ko aya mafaranga yari make atari ahagije.

Umwe muri aba ba Gitifu b’Imirenge yagize ati “Amafaranga afasha imirenga gukemura ibibazo by’Abaturage kuki mwayaganyije kandi ubusanzwe atari ahagije, kuko usanga abaturage benshi batishoboye bahuye n’ibiza bakodesherezwa aho kuba, abahuye n’uburwayi bagafashwa kuvuzwa, ibi turabona bizagira ingaruka.”

Bitero Patrick, Umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Rubavu nawe yunze mury’uyu mu Gitifu w’Umurenge nawe asaba ko aya mafaranga yagakwiriye kugumishwaho, uko yanagnaga kuko usanaga baturage batishoboye aribo bateza ibibazo byinshi Akarere.

Mbarushimana Sefu, Umuyobozi wungirije w’Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yabwiye itangazamakuru ko impamvu amafaranga agenerwa gufasha abaturage batishoboye yagabanyijwe ari uko mu mirenge hari abafatanyabikorwa bemeye kuzajya bafatanya n’imirenge gukemura ibi bibazo.

Ati “Uyu munsi twasuzumye ndetse twemeza ingengo y’imari 2022-2023 izakoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere ariko ibibazo bigaruka ku mibereho y’abaturage ni byinshi ku buryo twebwe nk’Akarere tutabasha kubirangiza twenyine, ibi tukaba tuzabigeraho dufatanyije n’abafatanyabikorwa. Mu ngengo y’imari tugiramo amafaranga duha imirenge yo kubafasha gukora utuntu dutandukanye (Fonctionement) kuri ubu twarabihinduye ku buryo tuzajya tuyatanga dukurikije umubare w’Abaturage imirenge ifite ndetse n’amafaranga imirenge igenda yinjiza, ariko ku bibazo bibangamiye abaturage impamvu amafaranga yagabanyutse n’uko twabonye abafatanyabikorwa bazadufasha muri ibi bibazo, mu mirenge barahari kandi twarafatanyije gukora igenamigambi rero niyo mpamvu twayagabanyije ku ngengo y’imari kugira ngo azakore ibindi.”

Mbarushimana Sefu ahamya ko Ingengo y’imari yiyongereye ikava kuri Miliyari 31 bagombaga gukoresha uyu mwaka ikagera kuri Miliyari zirenga 43, akaba ari igikorwa bashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ndetse akaba asanag ibikorwa byaba byibagiranye muri iyi ngengo y’imari byazongererwamo ubwo bazaba bari kuyivugurura mu Ukuboza.

Mbarushimana Sefu, Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu wungirije bamaze kwemeza ingengo y’Imari y’arenga Miliyari 43 yayishyikirije Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu
Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu akimara kwakira iyi ngengo y’imari nawe yahise ayishyikiriza Ntabyera Hubert, Umukozi ushinzwe imirimo rusange muri aka karere
Umwe mu mihanda irimo kubakwa muri aka karere ka Rubavu wa Sitasiyo Marine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *