Rutsiro: Yakubise Umwana yibyariye amuziza kuvuka ari umukobwa (IVUGURUYE)

Mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Ngayabateranya bakunda kwita Gapiri wakubise umwana yibyariye amuziza ko yavutse ari umukobwa kandi mu muryango wabo ntawe ubyara umukobwa bwa mbere, si ibyo gusa kuko yamukubitanye na nyina akabagira intere. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Manihira bwahamije aya makuru y’uru rugomo buvuga ko ibyo uyu mugabo yakoze atari iby’i Rwanda.

INKURU YABANJE: https://rwandanews24.rw/2022/06/29/rutsiro-yakubise-umwana-na-nyina-hafi-kumukuramo-ijisho/

Ibi byabereye mu kagari ka Muyira, Umudugudu wa Muyira mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa 28 Kanema 2022, aho abakomerekejwe n’urugomo rw’uyu mubyeyi bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rutsiro.

Uwifashije Claudine afite imyaka 26 akaba yakomerekejwe na Ngayabateranya bakunda kwita Gapiri, mu gihe uyu mwana wakubiswe akenda gukurwamo ijisho yitwa Uwamahoro Ruth akaba afite imyaka 2.

Ntakuvugwaneza Thomas, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Rutsiro cyakiriye izi nkomere yahamirije Rwandanews24 ko aba bakomerekejwe babakiriye, ariko bakaza koherezwa mu bitaro bikuru bya Murunda kugira ngo bitabweho nk’abakorewe urugomo.

<

Ati “Twabakiriye mu masaha ya saa mbiri z’ijoro ryahise tubaha ubutabazi bw’ibanze ariko kubera ko iyo ari urugomo muri iki gitondo cyo kuwa 29 Kamena 2022 twabohereje ku bitaro bya Murunda ngo babashe gukurikiranwa.”

Ntakuvugwaneza nk’Umuhanga mu by’ubuganga ubwo twamubazaga nimba uru ruguma rwaremwe ku mwana rushobora kumuviramo gukurwamo ijisho yaduhamirije ko umwana azavurwa agakira bitagombeye ko ijisho rikurwamo.

Nzaramba Kayigamba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Manihira, yemereye Rwandanews24 aya makuru avuga ko Ngayabateranya bakunda kwita Gapiri yakubise umwana yibyariye amuhora ko ntawo mu muryango wabo wabyaye umwana w’umukobwa bwa mbere.

Ati “Birababaje cyane kubona umubyeyi ukubita umwana yibyariye amuziza igitsina runaka yavukanye, ibi yakoze sibimenyerewe i Rwanda kuvuga ko umwana wavutse ari umukobwa bwa mbere mu muryango wabo bikamuviramo kumuhohotera, kugeza muri aka kanya abakomerekejwe bajyanwe ku bitaro bya Murunda kwitabwaho, mu gihe Ngayabatebya akirimo gushakishwa ngo aryozwe ibyo yakoze.”

Nzaramba akomeza avuga ko amakuru y’uru rugomo bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Kamena 2022, kuko ubuyobozi bw’umudugudu n’Akagari bari babigize ibanga, ariko aho babimenyeye bari gufatanya n’Inzego z’Umutekano gushakisha Ngayabateranya wahise ahunga.

Nzaramba yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho gutangira amakuru ku gihe ku haba harangwa amakimbirane, hakabaho gukumira ibibazo nka biriya bitaraba.

Nzaramba Kayigamba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Manihira
Uwamahoro Ruth w’imyaka 2 wakomerekejwe na Se umubyara hafi kumuvanamo ijisho azizwa ko yavutse ari umukobwa
Umwana na Nyina bakomerekejwe kuri ubu bajyanwe ku Bitaro bya Murunda ngo bitabweho

One thought on “Rutsiro: Yakubise Umwana yibyariye amuziza kuvuka ari umukobwa (IVUGURUYE)

  1. Uwo ni sous- gabo ibyo yakoze ntabwo ari iby’abagabo. We yatanze iki kugirango avuke ari umuhungu? Cyangwa se muzamumbarize kuki atateye intanga y’umuhungu,agomba kumenya ko icyo umuntu abibye aricyo asarura.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.