Rutsiro: Yakubise Umwana na nyina hafi kumukuramo ijisho

Mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Ngayabateranya wakubise umwana yibyariye amuziza ko yavutse ari umukobwa kandi mu muryango wabo ntawe ubyara umukobwa ari ubwa mbere, si ibyo gusa kuko yamukubitanye na nyina akabagira intere kuri ubu bakaba bajyanwe ku bitaro bya Murunda kwitabwaho.

Ibi byabereye mu kagari ka Muyira, Umudugudu wa Muyira mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa 28 Kanema 2022, aho abakomerekejwe n’urugomo rw’uyu mubyeyi bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rutsiro, mu gihe Ngayabateranya akiri kwidegembya.

Nyina w’umwana wakomerekejwe n’uwo bashakanye azizwa ko yabyaye umwana w’umukobwa yitwa Uwifashije Claudine akaba afite imyaka 26, mu gihe uyu mwana wakubiswe akenda gukurwamo ijisho yitwa Uwamahoro Ruth akaba afite imyaka 2.

Ntakuvugwaneza Thomas, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Rutsiro cyakiriye izi nkomere yahamirije Rwandanews24 ko aba bakomerekejwe babakiriye, ariko bakaza koherezwa mu bitaro bikuru bya Murunda kugira ngo bitabweho nk’abakorewe urugomo.

Ati “Twabakiriye mu masaha ya saa mbiri z’ijoro ryahise tubaha ubutabazi bw’ibanze ariko kubera ko bakorewe urugomo, muri iki gitondo cyo kuwa 29 Kamena 2022 twabohereje ku bitaro bya Murunda ngo babashe gukurikiranwa.”

Ntakuvugwaneza nk’Umuhanga mu by’ubuganga ubwo twamubazaga nimba uru ruguma rwaremwe ku mwana rushobora kumuviramo gukurwamo ijisho yaduhamirije ko umwana azavurwa agakira bitagombeye ko ijisho rikurwamo.

Nzaramba Kayigamba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Manihira, mu nshuro zose twagerageje ku muvugisha ku murongo wa Terefone tugira ngo tumubaze kuri iki kibazo ntibyadukundiye kuko atigeze afata terefone, tukaba tuzabagezaho ibyo azadutangariza mu nkuru yacu itaha.

Amakuru aturuka ku isoko y’amakuru ya Rwandanews24 iri mu murenge wa Manihira avuga ko uyu mugabo wakoze ibi ataratabwa muri yombi, ahubwo akirimo kwidegembya, mu gihe abaturage bifuza ko atabwa muri yombi akaryozwa ubunyamaswa yakoreye uwo bashakanye n’uwo yibarutse abaziza ko mu muryango wabo batabyara abana b’abakobwa.

Uwamahoro Ruth w’imyaka 2 wakomerekejwe na Se umubyara hafi kumuvanamo ijisho
Umwana na Nyina bakomerekejwe kuri ubu bajyanwe ku Bitaro bya Murunda ngo bitabweho

2 thoughts on “Rutsiro: Yakubise Umwana na nyina hafi kumukuramo ijisho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *