Rubavu: Ubwizigame bw’igiceri cy’ijana bwahinduriye ubuzima abarenga ibihumbi 3

Mu gihe benshi barwana no gutangiza ibikorwa bitandukanye bibyara agafaranga bumva ko bazahera ku gishoro gitubutse bavuga ko aribyo byabashoboza gukora igikorwa bashaka, ngo baba bibeshya kuko n’igiceri cy’ijana kibasha kubyara miliyoni nyinshi.

Aba n’abaturage barenga ibihumbi 3 bo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Cyanzarwe ho mu kagari ka Makurizo, Umudugudu wa Makurizo bavuga ko bashyizeho ikimina bizigamira kuva ku giceri cy’ijana kugeza kuyo umuntu ashoboye, bakaba barakoze amatsinda yo kuzigama no kugurizanya harimo irigizwe n’abarenga ibihumbi 3 bazigamiramo amafaranga yo kuzishyura Mutuelle y’imiryango yabo bakaniteza imbere.

Nyiramasengesho Beatrice w’imyaka 36, we na bagenzi be bavuga ko bamaze imyaka ibiri mu kimina ariko bamaze gutera imbere ndetse n’ubuzima bwabo bwahindutse bigaragarira buri wese, aho avuga ko yahereye kuri zeru none akaba amaze kugira amatungo akabakaba muri Miliyoni imwe.

Ati “Ikimina nkimazemo imyaka ibiri, aho twizigamira kuva ku giceri cy’ijana kugeza ku mafaranga yose umuntu ashoboye kwishyura, duhura buri cyumweru ariko kuva nagera mu kimina ngatangira kwizigama ubuzima bwarahindutse kuko Mutuelle de santé ibonekera ku gihe no mu gihe twagabanye abana bakabona umwambaro w’ishuri bitagoranye. ubu nabashije korora amatungo atandukanye nkaba ntanabasha kurwaza bwaki kuko abana babona amata.”

Nyiramasengesho avuga ko akimara kwishyira hamwe n’abandi yakotezaga amafaranga ibihumbi 3 ku cyumweru kuko yari yarafashe imyanya 30 mu itsinda agabana amafaranga ageze ku bihumbi 240 Frw aguramo ikimasa cy’amafaranga ibihumbi Magana 200 Frw, akigurishije bamuha ibihumbi magara 300 Frw, ayaguramo inyana nayo ikaba yarabyaye iyo yabyaye bakaba bari kumuha amafaranga ibihumbi 250 Frw kandi n’imbyeyi yayo akiyifite aho avuga ko yo igeze ku gaciro k’ibihumbi 500 Frw nkaba mfite amatungo abarirwa agaciro k’amafaranga arenga Miliyoni imwe kuko agizwe n’amatungo magufi noroye mu gihe nahereye ku busa.”

<

Nyiramasengesho mu kiganiro na Rwandanews24 yaboneyeho kwibutsa abaturage bagenzi be ko n’ubwo cyaba igiceri cy’ijana umuntu yizigama mu cyumweru ku mwaka uwacyizigamye agabana ibihumbi 8 frw ukaba Wabasha kubiguramo inkoko, ku buryo umwaka washira imaze gucutsa nk’imishwi 5 bigafasha wamuturage kuba atahura n’ikibazo cy’ibihumbi 5 Frw murugo kandi yoroye inkoko murugo rwe.

Akomeza avuga ko mbere yo kujya mu kimina yakoreraga amafaranga akayarya yose ntagire icyo abasha kugeraho kuko Atari azi kwizigamira.

Hakizimana Ngizwenayo nawe uba muri iri tsinda ati “Ikimina nkimazemo imyaka 3 kandi byamfashije kwiteza imbere kuko nabashije kuguramo amatungo atandukanye arimo Intama, Ihene n’Inkoko kandi byose bikaba bimfasha kwikenura no gukemura ibibazo byo mu muryango.

Hakizimana avuga ko abaturage basuzugura igiceri cy’ijana ari abatarafunguka mu mutwe, agashishikariza abaturage batarajya mu kimina kwisunga bagenzi babo ndetse kuko bizabatinyura kwisunga ibigo by’imari bito n’ibiciriritse bakabasha kwiteza imbere.

Aba baturage icyo bahurizaho n’Uko igitekerezo cyo kuzigamira Mutuelle bakivanye ku baturage bazahazwaga n’indwara bakarembera mu rugo kubera ko batishyuye Mutuelle basanga ngo bagiye bazigama udufaranga duke, umwaka wajya ushira baramaze kubona aya Mutuelle, ndetse bakanabasha kwiteza imbere no kwivana mu bukene.

Uwimana Vedaste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe ytangarije Rwandanews24 ko nabo nk’ubuyobozi bw’Umurenge bashimishijwe cyane n’aba baturage agasaba n’abandi bataramenya akamaro k’ikimina ku kigana.

Ati “Natwe nk’Ubuyobozi bw’Umurenge twashimishijwe cyane n’ibitekerezo bya bariya baturage, ukuntu bizigamira bakagurizanya bikabafasha kwiteza imbere, ibi bivuze ko byakabereye isomo n’abandi baturage bataramenya akamaro ko kwibumbira hamwe.”

Uwimana akomeza avuga ko umubare w’aba baturage kuba urenga ibihumbi 3 n’abandi bagakwiriye kuza kubigiraho, kuko ibi bigaragaza ko babaye urugero rw’Ibishoboka haba mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwiteza imbere muri rusange.

Uwimana Vedaste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe avuga ko nabo banejejwe n’umuhate w’aba baturage bahuje imbaraga bakiteza imbere

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.