Rubavu: Mudugudu wari waraburiwe irengero yasanzwe afungiwe mu kigo cy’Inzererezi

Nkuko Rwandanews24 yabibagejejeho mu nkuru yayo yo kuwa 07 Kamena 2022 yari ifite umtwe ugira uti: https://rwandanews24.rw/2022/06/07/rubavu-umukuru-wumudugudu-amaze-iminsi-7-yaraburiwe-irengero/

Y’umukuru w’Umudugudu wa Nyakibande, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Nyakiriba witwa Mutezimana Jean Baptiste Umuryango watabazaga Ubuyobozi uvuga ko yaburiwe irengero, uyu munsi abo mu muryango we batewe agahinda no kuba baramenyeshejwe ko afungiye mu kigo cy’Inzererezi batazi icyo azira bagasaba ko yarekurwa.

Mu nkuru yacu yabanje Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Kambogo Ildephonse yari yatagarije Rwandanews24 ko nabo babajwe n’ibura ry’uyu mukuru w’umudugudu nk’umuntu wabafashaga kwesa imihigo, ariko ubwo twabazaga nimba koko yarakomeje kubura twatunguwe no kumva ko ari mu kigo cy’Inzererezi.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yemereye Rwandanews24 ko uyu mukuru w’Umudugudu afungiye mu kigo cy’inzererezi azira guteza umutekano muke, yanga kugira andi makuru arenzaho adusaba ko byinshi kuri iyi nkuru twabibaza Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba.

Ati “Mutezimana Jean Baptiste koko ari mu kigo cy’Inzererezi azira guteza umutekano muke, rero agomba kubanza kwigishwa.”

Kambogo abajijwe icyo uyu mukuru w’Umudugudu yaba azira yadusabye ko amakuru menshi twayabaza Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba.

SP (Superitendent of Police) Twizere Karekezi Bonaventure, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba ubwo twageragezaga kumuvugisha muri iki cyumweru tugeze ku musozo yaduhaye ubutumwa bugufi ko yarwaye ari kwa muganga.

Umuryango w’Uyu mukuruw’Umudugudu uvuga ko utewe agahinda n’Ibura ry’Umubyeyi wabo

Ubwo twavuganaga n’Umugore wa Mudugudu mu ishavu ryinshi yadutangarije ko yababajwe no kuba yarabwiwe ko ajyanira Umugabo we imyenda mu kigo cy’Inzererezi yagerayo abashinzwe ku gicunga bakanga ko ahura nawe, kuko bamusabye imyenda amuzaniya bakamuzanira iyo bamufashe yambaye, atanabashije kumubwira ikosa akekwaho, agasaba ko yarekurwa agataha murugo kuko nta cyaha yakoze.

Ngizwenayo Innocent, Umwana w’uyu mukuru w’umudugudu yatangarije Rwandanews24 batarabasha kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhora umubyeyi wabo, akavuga, ko nimbi yaranakoze icyaha yari kujyanwa mu rukiko aho kujyanwa mu nzererezi nk’Umuntu usanzwe ari umukuru w’Umudugudu kuko ari ukwangiriza izina rye.

Mu nkuru yabanje Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatanagrije Rwandanews24 ko ubuyobozi bwamenyeshejwe amakuru ku ibura ry’umukuru w’Umudugudu bakirimo kumushakisha.

Ati “Tukimara kubimenya twavuganye n’Umuyobozi w’Umurenge nawe adutangariza ko atazi irengero rye, twirinze kugira icyo dutangaza kuko hari ubwo umuturage agenda akagenda ku mpamvu ze bwite nyuma akaza kuboneka, keretse nk’Ubuyobozi iyo tuzi neza ko hari ibyo abazwa cyangwa akurikiranweho, natwe icyo twakoze ni ukumenyesha inzego zitandukanye kugira ngo zidufashe kumushakisha.”

Kugeza uyu munsi nta rwego na rumwe rurabasha kwerura ngo ruvuge amakosa cyangwa icyaha uyu mukuru w’Umudugudu akurikiranyweho yatumye ajyanwa mu kigo cy’Inzererezi, kuko ubwo twakoraga inkuru amaze iminsi 7 afunzwe umuryango we utazi aho afungiwe, Umuyobozi w’Akarere nawe yari yadutangarije ko babajwe n’ibura rye nk’umuyobozi wabafashaga kwesa imihigo.

Umurenge wa Nyakiriba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *