Mbahire Yves wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Nyakarera ho mu mudugudu wa Marabuye amaze iminsi ibiri n’amajoro 2 afunzwe akekwaho gusambanya Umwangavu w’imyaka 16 yakoreshaga mu mirimo yo guca amaterasi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango bwahamirije Rwandanews24 aya makuru buvuga ko iwabo w’umukobwa aribo baguye gitumo uyu musore.
Isoko y’amakuru ya Rwandanews24 iherereye mu murenge wa Ruhango ivuga ko uyu musore asanzwe ari Umugoronome ucisha amaterasi muri uyu murenge, akaba yakoreraga mu murenge wa Ruhango, Akagari ka Gatare ari nako yafatiwemo nk’uko abihuza n’Umunyanabanga nshingwabikorwa w’Umurenge bwana Mpirwa Migabo.
Mpirwa ati “Nibyo koko Mbahire usanzwe ari Agoronome mu gikorwa cyo gucisha amaterasi amaze amajoro abiri afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana ufite imyaka 16, aho yafatiwe murugo rw’iwabo w’umukobwa bamuguye gitumo arimo gusambanya umukobwa wabo.”
Mpirwa akomeza avuga ko Mbahire yafashwe mu masaha y’ijoro maze ababyeyi b’uyu mukobwa baratabaza maze Irondo riratabara.
Mpitwa asaba abaturage kurushaho gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abaturage birinde ibyaha, kandi bareke kugira uruhare mu kunga abagize uruhare mu cyaha cyo gusambanya umwana.
Umukobwa ukekwaho gusambanywa yajyanywe ku bitaro bya Murunda ngo hakorwe iperereza rishingiye ku bimenyetso byakusanyijwe na RIB.
Mbahire Yves ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16 yakoreshaga mu materasi kuri ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Ruhango.
Mbahire asanzwe akorera Kampani zishinzwe gucunga umutekano, aho yabifatanyaga no gucisha amaterasi ku manywa.
