Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bazitabira inama ya CHOGM ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Museveni yanditse kuri Twitter ye ko ahagurutse i Kampala yerekeza i Kigali.
Yashyizeho ifoto imugaragaza ari kwinjira mu ndege ya kajugujugu ya gisirikare.
Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.
One thought on “Nyuma y’imyaka isaga 3 Perezida Museveni yageze mu Rwanda mu ndege ya gisirikare”