Bamwe mu bahoze ari abakozi ba Koperative y’Abahinzi b’Icyayi ya Karongi (KATECOGRO) barasaba Ubuyobozi kubarenganura bavuga ko birukanwe binyuranyije n’amategeko ntibanahabwe ibyo amategeko ateganya (Imperekeza), kubera amanyanga abera mu buyobozi bw’iyi Koperative aho umukozi ahabwa akazi agasinya Kopi imwe y’amasezerano y’akazi we nk’umukozi ntahabwe indi kopi. Ubuyobozi bw’Akarere busaba aba bakozi barenganye kwandika batakambira urwego bavuga ko rwabarenganyije, kumvikana byananirana bakegera Umugenzuzi w’Umurimo mu karere akabafasha.
Ubuyobozi bwa Koperative buyobora inzibacyuho kuko kuva mu kwezi kwa 3 bwahagaritswe na RCA bwaruciye burarumira ubwo umunyamakuru wa Rwandanews24 yabahamagaraga ndetse yanabandikira ubutumwa bugufi ababaza ku bibazo by’aba baturagebagasoma bakaryumaho.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko bakoreraga mu karengane, abaganiriye na Rwandanews24 bavuga ko ibyababayeho ari akarengane gakabije bagasaba Ubuyobozi kubarenganura.
Karemera Venuste w’imyaka 46 ati “Twageze muri Koperative dufite amasezerano y’akazi ya burundu tuyavanye muri (KOTHEGIMU) nk’umukozi ushinzwe imirima y’icyayi no gukusanya umusarura kugeza ugeze ku ruganda (Gusoromesha, kubagaza, gukatisha) twimuka kubera Zoning, twageze muri KATECOGRO bampa akazi kagoye kuko narengaga imirenge 3 nkajya gukorera mu murenge wa kane, nkagenda n’amaguru ngasanga barahanyohereje kugira ngo bananize niyirukane, twarahageze dusanga ari Perezida n’Umuyobozi wa Koperative (Manager) baka ruswa abakozi ngo bazabaha akazi mugihe tuzaba tukavuyemo.”
Karemera akomeza agira ati “Twari dufite intumbero yo kongera umusaruro w’icyayi mu bwiza no mu bwinshi ariko twaraje dusanga Manager na Perezida ba Koperative barubatse akazu, Manager akirirwa yumva amabwire yarangiza akaguhamagara kuri Terefone ngo ndaguhagaritse yitwaje ko ari umunyamabanga mu nama njyanama y’akarere akica agakiza muri koperative.”
Twageze muri KATECOGRO aho kugira ngo tworoherezwe mu kazi baratugora, nyuma nsanga banyanditseho ifumbire imifuko ine n’igice batarayimpaye, nyuma Manager anshyiraho iterabwoba ngo nabashije kubaza ikibazo cyanjye mu gitondo cyaho nibwo banyandikiye ibaruwa inyirukana. Tukaba dusaba ko Ubuyobozi bwaturenganura cyangwa bakaduha imperekeza zacu.
Muri KATECOGRO ntiwabasha kwiteza imbere, kuko utabasha kujya kuri Banki ngo ubashe gusaba inguzanyo, kuko nta mukozi n’umwe uzi uko Amasezerano asa, kuko abasinyisha kopi imwe akayibika umukozi ntahabwe kopi.

Tuyishime Jean Claude ati “Nabaye umushoferi wa CATECOGRO kuva mu kwezi 10/2019 nirukanwa mukwa 03/2022 nyuma yo kugerageza kuvuga ibibazo imodoka natwaraga yari ifite nsaba ko najya kuyikoresha, buri uko mbibajije bakambwira ko amafaranga ataboneka nzayikoresha mu bihe bya weekend. Byaje kugera aho imodoka ibura feri kuri 16/02/2022 indenza umuhanda harimo n’abakozi njya kwa muganga mu bitaro bya Kibuye, navuye mu bitaro nta n’umuntu unsuye hashize iminsi mbona banyandikiye ibaruwa y’uko banyirukanye birantungura kuko Umukoresha utagusuye ngo arebe uko umerewe akakwakiriza ibaruwa ikwirukana aba yabaye umubyeyi gito.”
Ndifuza ko uburenganzira bwanjye bwubahirizwa ngahabwa ibyo amategeko ateganya, nkarenganurwa kuko nari maze umwaka wose nsinya Kopi y’Amasezerano ya burundu.


Gashema Emmanuel ati “Napimaga icyayi ngipakira imodoka n’abandi bapakiramo icyayi ariko imodoka igeze ku ruganda bavuga ko arinjye wahombye icyayi baranyirukana kandi ukaba wakwibaza ukuntu ibintu byavanzwe n’abantu barenga umwe ari wowe wenyine babishyiraho bikakuyobera kuko haba harimo munyangire, Koperative nkaba nari nyimazemo imyaka irenga 10, ariko ikitubabaza n’uko twirukanwa nk’abatagira amasezerano mu gihe tuba twarasinye aya burundu ntibaduhe Kopi.”
HAGUMINEZA Elias, Perezida wa Koperative kuri uwo mwanya an RCA muri Werurwe wagombaga kuba yarasimbuwe muri Mata, ariko kugeza kuri uyu munsi akaba akiyoboye Koperative yaruciye ararumira, kuko inshuro zose twagerageje kumuhamagara ngo tumubaze kuri ibi bibazo by’abaturage atigeze afata terefone ye ngendanwa, ndetse n’Ubutumwa bugufi twamwandikiye akaba atigeze abusubiza kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

INKURU BIFITANY ISANO: Karongi: Umujyanama w’Akarere arashinjwa kuyoboza Koperative Igitugu no kuyisahura – Rwandanews24
Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yatangarije Rwandanews24 ko bariya bakozi bavuga ko barenganyijwe bakwegera urwego rwabarenganyije bakarutakambira, byananirana bakegera Umugenzuzi w’Umurimo mu karere.
Ati “Ikibazo cy’Abakozi twaragikurikiranye, Ubuyobozi bwa Koperative butubwira ko bwubahirije amategeko muku bahagarika, kandi bakaba barabikoze mu bubasha bahabwa n’amategeko, mubirukanwe ntawigeze ayijuririra cyangwa ngo abandikire abamenyesha ko atanyuzwe n’icyemezo yafatiwe, tukaba twabasaba kubanza kwandikira urwego bavuga ko rwabarenganyije (Koperative) rukabarenganura byananirana bakaza ku karere bakegera umugenzuzi w’Umurimo akabafasha mu kureba nimbi hari amategeko atarakukijwe akabahuza na Koperative.”
Ku kibazo cyo kuba abakozi badahabwa kopi z’amasezerano Niragire avuga ko ari uburenganzira bw’Umukozi guhabwa Kopi z’amaserano, rero nimbi batazifite babimenyesha Koperative ko bazikeneye mu buryo bw’inyandiko bagasaba amasezerano yabo batayahabwa bakamenyesha Umugenzuzi w’umurimo kuko ariwe ushinzwe gufasha abakozi batari aba Leta.
Mu makuru Rwandanews24 igikurikirana y’ibibazo by’amasezerano adahabwa abakozi muri iyi Koperative yaje gutahura ko umukozi utsimbaraye ku burenganzira bwe akinangira ahabwa Kopi y’Amasezerano ariko bikaba hasi hejuru kuko kuva ubwo ahita atangira gushakirwa ibyaha ngo yirukanwe, ibi byose tukaba tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.
2 thoughts on “Karongi: Barasaba kurenganurwa bavuga ko birukanwe binyuranyije n’Amategeko”