Ntituzava i Bunagana mbere y’ibiganiro na leta – M23

Abarwanyi ba M23 mu 2012 bari hejuru y'umujyi wa Bunagana

Umutwe w’inyeshyamba wa 23 uvuga ko wakiriye neza umwanzuro w’inama y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) isaba ko imirwano ihagarara aka kanya, ariko ko utiteguye kuva mu mujyi wa Bunagana mbere yuko ugirana ibiganiro na leta.

Leta ya Congo ifata M23 nk’umutwe w'”iterabwoba”, wo ukavuga ko nta cyo ibyo bivuze kuri wo.

Uvuga ko leta yagiye yirengagiza amasezerano bagiranye mbere.

Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ko uyu mutwe utigeze utangaza intambara kuri leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko ugabwaho ibitero n’abasirikare ba leta ukirwanaho.

Major Ngoma yumvikanishije ko uyu mutwe ushobora kuba wava mu mujyi wa Bunagana.

Yagize ati: “Kuhava si ikibazo. Ubu ni saa ngahe ubu? Ni saa tatu n’iminota 10 [9h10], dushobora kuhava saa tatu n’iminota 10, hanyuma saa kumi n’iminota 10 z’umugoroba [16h10] bagatangira kuturasaho, bagatangira gutangaza ngo ‘twisubije Bunagana, twabirukanye’.

“Bagatangira kuturasaho. Nta muntu n’umwe ubivugaho iyo baturasaho, iyo MONUSCO irimo kuturasaho.

“Iyo bica imiryango yacu, ibyo nta muntu n’umwe ubivugaho. Kubera iki bimera gutyo? Kubera iki iyo politiki yo gufata abantu mu buryo butandukanye? Ni nkaho abandi ari bo bafite uburenganzira bwo kubaho [bonyine].

“Ariko twatangira kwirwanaho mugatangira kutwamagana ku ma radiyo. Ibyo biraduhangayikishije”.

Leta ya Congo yamaganye abibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa abakoresha imvugo ihembera urwangano.

Inama yo ku wa mbere y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC yateraniye i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, yategetse ko imirwano ihagarara aka kanya no “kuva mu bice biherutse kwigarurirwa”.

Umujyi wa Bunagana n’ibice byawo biri mu maboko ya M23

Nta bwoba bw’ingabo z’akarere

Abakuru b’ibihugu bo muri EAC banemeje iyoherezwa muri DR Congo ry’umutwe w’ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa M23.

Leta ya Congo ivuga ko uwo mutwe w’ingabo z’akarere “udakwiye kubamo” abasirikare b’u Rwanda.

Major Ngoma avuga ko nta mpungenge M23 itewe n’uwo mutwe w’ingabo z’akarere.

Ati: “Turi bugire ubwoba bw’iki? Bwa nde? Twebwe, igihe cyose turwanira kuramuka kwacu, kuri ejo hazaza h’abana bacu, kuri ejo hazaza h’iki gihugu.

“Twagira ubwoba bw’iki? Ntabwo”.

Yongeye guhakana ibyo umutwe wa M23 ushinjwa na leta ya Congo byo guterwa inkunga na leta y’u Rwanda, avuga ko “habe n’urushinge” u Rwanda rwigeze ruwuha.

Ku wa mbere, ubuyobozi bw’intara ya Kivu ya ruguru bwasohoye itangazo buvuga ko bibujijwe ku bacuruzi n’abakozi ba gasutamo kwinjiza no kohereza hanze ibicuruzwa binyuze ku mupaka wa Bunagana.

Bwanavuze ko uzabirengaho “azafatwa nk’ukora ubucuruzi bwa magendu ufatanya n’umwanzi akazabiryozwa n’amategeko”.

Ariko Major Ngoma asanga iyi ari ingamba “irimo ubuswa” no “kwivuguruza”.

Ati: “Ni gute wabuza abantu guhahirana n’igihugu?

“Dushyire mu gaciro, mu burasirazuba bwa Congo, tweza iki?

“Ese murabizi ko n’ingwa yo kwigisha abanyeshuri iva muri Uganda? Ko amakayi ava muri Uganda? Ibyo murabizi? Imisumari yo kubaka inzu ahanini iva mu Rwanda? Ko ibiribwa biva muri Uganda?

“Hano ndi i Bunagana, kugira ngo ubone umugati ugomba kujya muri Uganda, ugomba kohereza umuntu muri Uganda”.

Abarwanyi ba M23 mu 2012 bari hejuru y’umujyi wa Bunagana

Yavuze ko abakuru b’ibihugu ba EAC bakwiye “kumenya impamvu ituma turwana, turwana kugira ngo turamuke, turwanira ejo hazaza hafite uburumbuke h’iki gihugu”.

“Kuvuga ko igihugu cyatewe mu gihe [leta] bazi impamvu ituma turwana, ibyo ni ukuba indyarya”.

Yakomoje ku gahenge M23 yari yatangaje ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa kane uyu mwaka, avuga ko kagaragaza ko uyu mutwe witeguye kuganira na leta ya Congo.

Ati: “[Amahanga] Botse igitutu leta kugira ngo ibone impamvu yacu [turwanira], twebwe twiteguye ibiganiro”.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »