Rutsiro: Yahubutse ku mukingo ahita apfa

Ibiro by'Akarere ka Rutsiro

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Kamena 2022, Umugore witwa Nyirananzagahigo Epiphanie wari ufite imyaka 42 ubwo yari ataha iwe murugo ari kumwe na bagenzi be yahubutse ku mukingo ahita apfa. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushonyi bwemeje aya makuru.

Ibi byago byabereye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushonyi, Akagari ka Rurara ho mu mudugudu wa Kagano nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandanews24 yo muri uyu murenge yabiduhamirije.

Iyi soko y’amakuru yadutangarije ko ibi byago byabaye mu masaha ya saa mbiri z’ijoro, ubwo nyakwigendera yari kumwe na bagenzi be barimo musaza we n’undi mugabo w’umuturanyi.

Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabbanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi byabereyemo yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi twayamenye mu ijoro ryashize tubikesha amakuru twahawe n’abaturage, maze dushyiraho irondo rifatanyije n’abo mu muryango we barara ahari umurambo wa nyakwigendera mu gihe twari dutegereje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruza gukora iperereza, maze mu gitondo ubwo bari bamaze gukora iperereza umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.”

Mwenedata yaboneyeho kwihanganisha abo mu muryango wa nyakwigendera, asaba abaturage kurushaho gutangira amakuru gihe.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »