Rutsiro: Ibihombo bikomoka kw’ibura ry’Akaboga byugarije abafite utubari n’Amahoteri

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro bari basanzwe ari abakunzi b’Akaboga (Inyame) bagiye kwicwa n’ubworo nyuma y’uko ibyumwe bigiye kuba 3 batabasha ku kigondera dore ko n’abafite bibasaba ku gatumiza mu turere twa Muhanga cyangwa rubavu.

N’ubwo abaturage bamwe bataka igihombo, abandi bakavuga ko batagakwiriye gufatirwa ibyemezo bikakaye nk’ibi, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abaturage batagakwiriye kugira ikibazo kuko mu minsi ya vuba barongera kurya akaboga n’ubwo hatagaragazwa iminsi isigaye kugira ngo amatungo yuza yongere abagwe.

Furaha Jean Damascene, Umuyobozi wa Hotel Ibigabiro yo mu karere ka Rutsiro ni umwe mu bahamya ko muri ibi byumweru bishize akaboga karabuze byabateje igihombo kitari munsi ya Miyiyoni 5.

Ati “Hari abakiriya bacu banafite amasoko bagiye baducika kubera kumva ko akaboga katari kuboneka ku ifunguro, kandi no kuba twari kujya kugashaka mu turere dufite amabagiro yemewe byari gutuma igiciro kizamuka kandi abakiriya mufitanye amasezerano, biza kurangira basubitse ibikorwa bagombaga kuza gukorera kuri Hotel, ibi bikaba byarateje igihombo kiri hejuru ya Miliyoni 5.”

Furaha akomeza asaba inzego zifite iki kibazo mu nshingano ku cyihutisha kigakemuka mu maguru mashya batarafunga imiryango, kuko bigoye kubwira umukiriya washakaga inyama y’ihene cyangwa y’inka ngo nakoreshe inyama y’Inkoko, Akabenzi cyangwa Urukwavu. Agasaba Inzego zirimo Akarere, RAB na MINAGRI gukemura iki kibazo  mu buryo burambye cyangwa bakemra ko amatungo atarwaye yajya apimwa n’abaveterineri akabona kuribwa.

<

Bamwe mu bacuruza inyama z’inka mu i Santere y’ubucuruzi ya Nkomero bafite agahinda ko kuba Leta izabishyuza imisoro yuzuye yirengagije ko bagiye kumara ukwezi badakora ndetse bakaba ntan’icyizere cy’Igihe bazakomorerwa.

Aba bacuruzi b’inyama uretse agahinda k’igihe bazakomorerwa, batewe agahinda n’amazu basanzwe bakoreramo ba nyirayo barimo kubishyuza kandi bamaze iminsi ingana ityo badakora.

Havugimana Etienne, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kiganiro kuri terefone n’umunyamakuru wa Rwandanews24 ukorera mu ntara y’Iburengerazuba yamutangarije ko iki kibazo kigiye gukemuka mu minsi ya vuba n’ubwo mu mvugo ye ahamya ko Atari ikibazo gikomeye ku buryo cyahangayikisha abaturage.

Ati “Kuba akaboga karabuze ntabwo ari ikibazo gikomeye, kuko hari amabagiro yemerewe gukora arimo irya Rubavu na Muhanga abacuruza akaboga baganayo bakabasha kurangura, kubaga byahagaze kubera ko amatungo arimo gukingirwa uburwayi butandukanye mu matungo, akaba ari ikibazo kimaze igihe gito kandi kigiye guhita gikemuka. Abakiriya n’abacuruzi bagerageze kumvikana kuko izo ngorane zigiye kurangirana n’iminsi twari twihaye igiye kugera ku musozo.”

Havugimana utabasha kwerura ngo avuge umunsi wa nyawo bazakomoreraho kongera kubaga, akomeza avuga ko baraza gushaka uko bakongera kubivuganaho n’inzego bakorana kugira ngo harebwe nimbi ikibazo cyakemurwa vuba.

Ku kibazo cyo kuba abacuruza inyama bagiye kumara ukwezi badakora bazasonerwa imisoro, Havugimana avuga ko ubwo bakimenye bazabasha kwicarana n’inzego bireba zirimo inama njyanama bakarebera hamwe icyakorwa mu gufasha umuturage.

Bamwe mu bakunzi b’Akaboga k’ihene bavuga ko babazwa no kuba itungo riguye ku mukingo barishyingura aho kuripima rikaribwa hizewe ubuziranenge bwaryo

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.