Nyanza: Umuturage yacumbitse ku muturanyi we bucya yapfuye

Muhongayire Beatrice w’imyaka w’imyaka 63 y’amavuko yapfiriye mu rugo rw’umuturanyi we nyuma y’uko ananiwe kugera iwe “bivugwa ko yari yanyoye inzoga iramuganza.”

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, tariki 19 Kamena 2022, mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Runga, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

Amakuru  avuga ko nyakwigendera Muhongyire Beatrice yari yazindutse kare anywa ikigage ndetse akaza no guhindura akanywa urwagwa mu kabari k’umucuruzi witwa Niyonzima Jean Baptiste.

Bigeze mu masaha ya saa moya z’umugoroba ngo yananiwe kugera iwe aribwo yagiye gucumbika ku mubyeyi witwa Mukamusoni Venantie w’imyaka 54.

Bigeze mu ijoro Mukamusoni yaje kubyuka agiye hanze ariko amukozeho asanga undi yakonje nibwo kureba asanga yamaze gushiramo umwuka, maze ahita atabaza abaturanyi.

<

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Claire Ingabire yemeje iby’uru rupfu rw’uyu mukecuru wari usanzwe yarapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’ uko Umuseke wabyanditse.

Yagize ati “Nibyo natwe twabimenye ko yacumbitse ahantu nimugoroba, hanyuma babyuka bagiye hanze basanga yakonje bakurikirana bagasanga yapfuye.”

Claire Ingabire yakomeje agira ati “Yari yanyoye akayoga kenshi kuko n’uwahamugejeje yamukuye ku nzira yananiwe kugenda kubera ko yari yasinze.”

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.