Nyamagabe: Igitero cyahitanye abantu 2 abandi bagakomereka birakekwa ko ari icya FLN

Abantu babiri barimo umushoferi n’umugenzi bari mu modoka y’abagenzi yerekezaga mu Karere ka Rusizi iva mu Mujyi wa Kigali baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba bikekwa ko ari izo mu Mutwe wa FLN.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, rivuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Kamena 2022, ahagana saa Munani, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu Mutwe w’Inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’Umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yerekezaga muri Rusizi.

Rikomeza riti “Abo bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi, banakomeretsa abandi batandatu bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kigeme no ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.’’

Polisi y’u Rwanda yahise itabara ubwo bugizi bwa nabi bukimara kuba. Abagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi barimo gushakishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *