Umugore witwa Nyirankundabanzi Josephine wo mu karere ka Karongi, Umurenge wa Gishyita, Akagari ka Kigarama ho mu mudugudu wa kabwenge yasanzwe mu murima w’ikawa yapfuye hakekwa umugabo we utabashije kugera aho yapfiriye kandi ejo hashize baririrwanye. Ubuyobozi bw’Umurenge bwemeje aya makuru.
Amakuru y’urupfu rwa Nyirankundabanzi Josephine, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Kamena 2022, atanzwe n’abaturage, akaba yari umugore wa Nteziryayo Simeon bamaranye imyaka 17 babana ndetse mu buzima babagamo nta makimbirane yabaga muri urwo rugo nk’uko abaturanyi bagiye babivuga.
Songa Nsengiyumva Rwandekwe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita yahamirije Rwandanews24 aya makuru avuga ko uyu muryango nta makimbirane yari asanzwe arangwamo.
Ati “Nyirankundabanzi yabanaga n’umugabo we, ndetse ejo baririrwanye nk’uko amakuru twahawe abivuga, ariko ku rupfu rw’umugore we akaba atabashije kuhagera, ariyo mpamvu arimo gukekwa ko yaba ariwe wamwishe. yasanzwe yapfiriye ahantu mu murima uhinzemo ikawa, yakomeretse bisa nk’aho yishwe atewe amabuye. Kugeza ubu tukaba tukirimo gushakisha uwo mugabo.”
Songa akomeza avuga ko ubwicanyi nk’ubu butari busanzwe mu murenge wa Gishyita ayobora agasaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano ndetse bakanatangira amakuru ku gihe, kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.
Nyuma y’uko ibi bibaye inzego z’Ibanze niz’umutekano zaganirije Abaturage bo muri aka kagari babasaba kurushaho kwirinda ibyaha, kuko uwo bigaragara ko yabigizemo uruhare afungwa.
Amakuru avuga ko Umurambo wasanganywe ibikomere mu maso yanavuye amaraso ku munwa no mu mazuru, umurambo wasanzwe ahantu mu murima uhinzemo ikawa, ahantu mu kabande hadatuwe. Uwo bashakanye akaba atigeze aboneka ahari umurambo w’umugore we, ndetse mu myaka yose babanye bakaba ntan’umwana bagiraga.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
