Minisitiri w’Umutekano Gasana Alphred uri mu karere ka Rubavu mu ruzinduko rw’Akazi yaganiriye n’abavuga rikumvikana bo muri aka karere, ndetse yitabiriye umuganda w’Igitondo cy’isuku agaragariza abawitabiriye ishusho y’Umutekano abasaba kuwubungabunga ku buryo ntacyawuhungabanya, anasaba abaturage bose baturiye umupaka kuba maso.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yaganiriye n’abaturage abasaba kudaha agaciro ibiri kubera mu bihugu by’abaturanyi ahubwo bakarushaho gushyira imbaraga mu gukora bakiteza imbere kuko umutekano w’igihugu urinzwe.
Minisitiri w’Umutekano Gasana Alphred avuga ko u Rwanda rushyize imbere ko ntawa ruhungabanyiriza umutekano kuko ingabo z’Igihugu ziri maso kandi ko zidateze kuzagira uwo zishotora.
Ati “Abaduhungabanyiriza umutekano, ntawe tuzashotora ahubwo tuzagerageza kubabanira neza, namwe mwagiragayo ingendo za buri munsi mugabanye ingendo mwakoreragayo, kuko amagara araseseka ariko ntayorwa, mutuze murebe uburyo ibyo mwakoreragayo mwaba mushakisha amasoko yabyo imbere mu Gihugu, kandi turizera ko nitumara kuganira nabo ubuzima buzakomeza mukabona kongera gusubirayo ku bwinshi. Tube maso, dusure amarondo, dutangire amakuru ku gihe mu kwirinda ko FDRL zatwinjirana. Mwebwe murangarire iterambere.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ari kumwe na Gatabazi Jean Marie Vianney Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habitegeko Francois Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba n’Ubuyobozi bw’Akarere, bifatanyije n’abaturage bo mu mirenge ya Gisenyi na Rubavu mu gitondo cy’isuku, aho bakoze umuganda ku musozi w’ubukerarugendo wa Rubavu.

Minisitiri w’Umutekano Gasana Alphred kandi avuga ko mu mujyi wa Rubavu hakiri utuntu duto duto tubangamira umutekano w’abaturage abasaba kutwamagana.
- Mu mpamvu yagarutseho zirimo Abajura bashikuza amashakoshi abaturage mu masaha y’umugoroba, abiba za terevisiyo z’abaturage bigakorwa n’abuzukuru ba Shitani.
Ati “Ikintu bita ubujura bushikuza ibyawe bigomba guhagarara, abirirwa bambura rubanda dukwiriye kubarwanya. Ababikora dukwiriye gushyiraho ingamba zibagarura mu nzira nzima, ntabwo tuzabyemera ko baduhungabanyiriza umutekano, kuko umuturage wa Rubavu agomba kugira amahoro n’umutekano.”
- Ibituruka hanze y’umupaka w’u Rwanda byiganjemo ibiyobyabwenge na Forode biza kutwangiriza urubyiruko kandi dukeneye iterambere.
Ati “Turwanye forode n’ibiyobyabwenge, kuko nimba dukeneye iterambere rirambye ntitwagakwiriye kwishora mu bitemewe n’amategeko, kuko iyo ubifatiwemo urabihanirwa bikaba byanakuviramo igifungo, rero tubyamagane.”
- Gusambanya abana, ibyo bidusiga isura tutakwemera kugira nk’Abanyarwanda.
Ibi Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alphred abitangarije abatuye akarere ka Rubavu nyuma y’imyigaragambyo abakongomani biriwemo ku munsi w’ejo hashize bamagana abanyarwanda n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda mu mujyi wa Goma, aho bageze no ku mupaka w’u Rwanda bagatera amabuye ku butaka bw’u Rwanda ntihagire ababasubiza.


