Kigali: Uko imihanda izakoreshwa kuva tariki ya 16 kugeza 25 Kamena 2022 mu gihe cya CHOGM

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 15 Kamena 2022, yatangiye gutangaza amabwiriza ya buri munsi azayobora abakoresha  imihanda yo mu mujyi wa Kigali bitewe n’uko imwe n’imwe izaba irimo gukoreshwa n’abashyitsi bazitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko imwe mu mihanda izaharirwa abashyitsi guhera ku wa 16 Kamena.

Yagize ati:”Kugira ngo turusheho kunoza imigendekere myiza y’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali mu gihe cya CHOGM, abakoresha imihanda barasabwa kuzubahiriza amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’imihanda azajya atangazwa umunsi umwe mbere yo gushyirwa mu bikorwa kugira ngo babashe gutegura neza ingendo zabo.”

Yakomeje agira ati:”Tuboneyeho gusaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka kandi bagakomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda. Abapolisi bazaba bari ku mihanda mu rwego rwo kubayobora aho bagomba kunyura.”

Imwe mu mihanda izaba igenewe abashyitsi n’iyishamikiyeho izakoreshwa mu buryo bwa rusange

Kuri Uyu wa Kane, tariki 16 Kamena, Umuhanda wo mu cyerekezo cya Marriott Hotel – Muhima – Kinamba -Urwibutso rwa Jenoside rwa  Kigali, uzakoreshwa n’abashyitsi.

Imihanda izaba ikoreshwa mu buryo rusange kuva ku  Gisozi: ULK- Beritwari – Gaposho – Gakinjiro – Kinamba – Kacyiru cyangwa kuri Utexrwa.

Abazaba bahagurukiye mu mujyi rwagati bashobora gukoresha umuhanda wa Onatracom – Gereza – Muhima – Nyabugogo – Poid Lourd – Kanogo- Rwandex.

Abashaka ibisobanuro birambuye bashobora guhamagara ku murongo utishyurwa 9003 cyangwa 0788311155.

“Abaturarwanda kandi barakangurirwa gukurikira ingengabihe ku mikoreshereze y’imihanda ya buri munsi ku rubuga rwa Polisi (Website) cyangwa kuri Twitter ndetse no kuri radiyo na televiziyo zitandukanye.”

CP Kabera yasoje agira ati:” Birasanzwe mu muco wacu nk’abanyarwanda ko twakira neza abashyitsi batugana. Dukwiye rero kubigaragaza by’umwihariko mu gihe cya  CHOGM nk’uko byagiye bigenda no ku zindi nama mpuzamahanga u Rwanda rwagiye rwakira.

Ahanditse (Restricted roads) bivuze imihanda izaba iri gukoreshwa n’abashyitsi gusa, naho Alternative Routes bivuze imihanda izifashishwa n’abandi bantu basanzwe

One thought on “Kigali: Uko imihanda izakoreshwa kuva tariki ya 16 kugeza 25 Kamena 2022 mu gihe cya CHOGM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *