Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Kamena 2022, ubwo Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane ishami ry’uRwanda,Transparency International Rwanda wagiranaga wagaragazaga ibyavuye mu bushakashatsi, hagamijwe ko abahinzi bagira uruhare mu igenamigambi n’ishyirwamubikorwa ry’imihigo mu buhinzi n’ubworozi. Ingabire Marie Immacule yagaragaje ko izamuka ry’inyongeramusaruro rikiri imbogamizi ku bahinzi.
Ni ubushakashatsi bwakozwe na Transaparency International Rwanda mu turere twa Rubavu na Burera, hagamijwe kurushaho kuzamura uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa ry’imihigo y’Akarere hashingiwe ku bitekerezo bishyirwa mu igenamigambi.
Ingabire ati “Twasanze igiciro cy’inyongeramusaruro n’imbuto bitabasha kugera ku baturage ku gihe bikabatera igihombo, cyangwa bimwe bikagera ku bahinzi igihembwe cy’ihinga cyararangiye, ndetse abahinzi barahinga bakabura isoko ntibibagirire umumaro, tukifuza ko Leta yagira uruhare mugushakira abaturage amasoko y’umusaruro wabo.”
Ingabire uvuga ko akabi gasekwa nk’akeza, akomeza avuga ko abaturage batarabasha kugira uruhare mu bibakorerwa, hazamo ikibazo cy’uko Leta ishobora gufata ibikorwa by’ibanze mu igenamigambi bihabanye n’ibyo abaturage bakeneye.

Harerimana Innocent, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo kamere mu karere ka Rubavu avuga ko impamvu yatumye abahinzi batabona ifumbire n’inyongeramusaruro ku gihe ari Covid-19 yabikomye mu nkokora.
Ati “Ifumbire n’inyongeramusaruro byatinze kugera mu gihugu mu gihe cya Covid-19, ndetse hari n’Ibihugu byinshi byabikoraga byahagaze kubikora bitera ikibazo cyo kuba byarageze ku isoko bihenze, ndetse byanageze ku isoko bitinze gusa kuri ubu Leta mu guhangana n’igiciro yongereye Nkunganire yatangiraga umuturage.”

Harerimana avuga ko leta y’u Rwanda yagerageje gukora uko ishoboye kuri ubu ibi byose abahinzi bakeneye bikaba biri kugerera kubahinzi ku gihe.
Yavuze ko nk’Akarere bazakomeza gushishikariza abahinzi guhinga kinyamwuga, bakoresha ifumbire mva ruganda n’imborera, ndetse no guhinga ku murongo.
Mu bibazo byagaragajwe n’abahinzi borzoi bo mu karere ka Rubavu byiganjemo kuba Ibiciro by’ifumbire bimaze kurenga ubushobozi bw’abahinzi, byatumye bagabanya cyane ingano y’ifumbire bakoresha bitera igabanuka ry’umusaruro (NPK: 715Fr/Kg–>882Fr/Kg, DAP: 633Fr/Kg–>832Fr/Kg, Uree: 564Fr/Kg–>768Fr/Kg) bakifuza ko Leta yakwiga ku ishingwa ry’uruganda rw’amafumbire imbere mu gihugu nk’igisubizo kirambye, ndetse Kutagira amakusanirizo y’imboga, bituma umusaruro wangirika undi ukagurishwa ku biciro byo hasi bihombya abahinzi.
