Rubavu: Ibibazo by’Abagenzi binubiraga guhutazwa bateze imodoka byavugutiwe umuti

Nk’uko byagarutsweho n’ihuriro ry’abatwara abantu mu Rwanda (ATPR) mu nama ngarukamwaka y’iminsi ibiri yaberaga mu karere ka Rubavu bavuze ko ikibazo cy’abagenzi bamaze iminsi binubira guhutazwa kigiye guhabwa umuti urambye.

Iyi nama yateranye kuri tariki 12-13 Kamena 2022, aho baganiraga ku kunoza serivisi zihabwa abagenzi, gusa ubuyobozi bwa ATPR buvuga ko nabo ari bamwe mubo icyorezo cya Coronavirus cyateje igihombo, kubera ko muri guma murugo ingendo zari zarasubitswe.

Ruhamiriza Eric, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ATPR avuga ko bateguye iyi nama bagamije guhuza abanyamuryango kugira ngo baganire ku bikorwa bakoze kugira ngo barebere hamwe uko bazamura urwego rwo kunoza imitangire ya serivisi.

Ati “Twateguye iyi nama tugamije guhuza abanyamuryango kugira ngo baganire ku bikorwa bakoze kuko tugamije kuzamura urwego rwa serivisi kugira ngo abatugana banogerwe na serivisi tubahaye.”

Ruhamiriza ati “Ikibazo cyo guhutaza abagenzi ni kimwe mubyo twizeho kugira ngo turebe n’iki twakora kuri abo bantu bahutaza abagenzi (Abakarasi) kandi byitwa ko bagiye kubafasha tukaba twasanze tugomba gukomeza gukorana n’abayobozi baza Gare kugira ngo umugenzi anyurwe.”

<

Ruhamiriza avuga ko muri bimwe bitagenda neza bagiye bagaragarizwa n’abagenzi harimo kutubahiriza amasaha, ndetse kuri ubu barimo gushyiramo imbaraga kugira ngo abagenzi babashe kwishimira serivisi bahabwa.

ATPR nayo yagizweho ingaruka na Covid-19 kubera ko ingendo zitakoraga, hari abacuruzi benshi batakoraga ndetse n’abashoye imari ntibungukaga kubera ko twari tugamije kwirinda, gusa uko iminsi igenda turimo kugenda dukora n’ubwo tutaragera ku rwego twakoragaho mbere.

Abakora ingendo Gisenyi-Mahoko babivugaho iki?

Bizimana Samuel, we na bagenzi be twasanze ahazwi nko kwa Rujende mu mujyi wa Gisenyi bavuze ko ku masaha y’umugoroba bahabwa serivisi mbi mu gihe cyose ushatse gutaha uva Gisenyi ujya Mahoko, ndetse bakanahutazwa.

Ati “Amasaha y’umugoroba iyo ushatse kuva mu mujyi wa Gisenyi ujya Mahoko ibiciro byuikuba kabiri, kuko imodoka hafi ya zose ziba zidashaka kurenga mu Rugerero kandi tukishyuzwa amafaranga agera muri Mahoko, uko batujuragiza ni nako abakarasi baba baduhutaza, tukaba dusaba ko Inzego zibishinzwe zazakurikirana iki kibazo maze ababikora bagahanwa.”

Nyirinkindi umubyeyi watubwiye ko ari mu kigero cy’imyaka 45 yatangaje ko biteye agahinda ibibera mu muhanda Gisenyi-Mahoko ku masaha y’umugoroba kuko hari ubwo bakujyana bakagusiga mu nzira baba bakwishyuje mbere y’uko imodoka ihaguruka.

ATPR ni ishyirahamwe rigizwe n’ibigo 26 bitwara abagenzi mu Ntara zose z’u Rwanda, kuva ibyemezo byo gukumira icyorezo cya COVID-19 byahise bihagarara.

Ruhamiriza Eric, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ATPR avuga ko bataeguye inama kugira ngo bazamure imitangire ya serivisi
Abanyamuryango ba ATPR bavuga ko biteguye guha ababagana serivisi nziza

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.