Abaturage bo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe ho mu kagari ka Gora barashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwabegereje Ivuriro rito (Poste de Sante) ribasha gutanga serivisi zo mu rwego rwa kabiri (Serivisi nyinshi zenda gusatira izitangirwa mu Kigo Nderabuzima) nyuma y’urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko aba baturage bakoraga urugendo rurerure akenshi bakajya kwivuriza mu kandi karere.
Ni Poste de Sante yatashwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru, tariki 12 Kamena 2022, igatangira gutanaga serivisi z’Ubuzima kuri uyu wa mbere.
Mu kanyamuneza kenshi aba baturage bashimira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame uhora azirikana ku bikorwa by’ubuzima, bakavuga ko kuba aborohereje akabegereza Poste de Sante bazarushaho kuyibungabunga no kuyifata neza.
Imanishimwe Gracien, utuye mu mudugudu wa Burima ati “Poste de Sante ije kutwunganira ku rugendo rurerure abagore bacu bakoraga mu gihe babaga batwite bagiye kubyara, kuko bajyaga kubyarira mu Kijote ho mu karere ka Nyabihu, cyangwa umuntu akajya mu murenge wa Nyakiriba none iratwegereye kandi ikaba izajya ikorana na Mutuelle, igatanga serivisi nyinshi zenda gusatira izitangirwa ku kigo nderabuzima, tukaba dushimira Perezida Kagame Paul tumusezeranya ko natwe tuzayibungabunga.”
Imanishimwe avuga ko ikindi cyamushimije kurusha ari uko iyi Poste de Sante begerejwe izajya ibasha gukorana n’ubwishingizi bwa RAMA.
Kabarenzi Perpetue ati ”Turishimye cyane kuko tworoherejwe urugendo twakoraga tugiye ku Ivuriro ababyeyi bamwe kubera urugendo rurerure bakaba bagera kwa Muganga bananiwe, abana bavuka bigasaba ko bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi bakaba bashyirwa mu byuma. Ibi ndabona bizagabanya impfu z’ababyeyi n’abana.”
Kabarenzi ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabubakiye iyi Poste de Sante, agasaba ko n’izindi poste de santé zahabwa ubushobozi nk’ubwashyizwe muyabo maze ababyeyi batwite n’abagiye kubyara bakoroherezwa ingendo bakoraga.
Abayisenga Agnes ati “Hano haratworoheye ntabwo tuzongera kujya kwa muganga bitugoye, tukaba dusaba ko twazahabwa Umuganga ukora amasaha y’ijoro kuko hari ubwo umwana akurembana mu masaha y’Ijoro bikaba bizajya bidufasha kumwihutana atabarwe ku gihe.”
Abayisenga avuga ko amasaha y’ijoro iyo umuntu yarwaraga bagorwaga no kumugeza kwa muganga kuko batuye mu gice cy’icyaro kandi umuhanda ugerayo ukaba warangiritse bikabije.
Uwimana Vedaste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe avuga ko iyi Poste de Sante abaturage ba Gora bubakiwe ije ikenewe kuko abenshi bagorwa no kugera ku bigo nderabuzima bibegereye.
Ati “Iyi Poste de santé abaturage bubakiwe bari bayinyotewe kuko bayisabye kenshi bavuga ko bagorwa no kubona serivisi z’ubuzima zibegereye, ikaba izakorana na Mutuelle ndetse n’ubundi bwishingizi, ikanabasha gutanga serivisi nyinshi mukugira ngo aba baturage boroherezwe.”
Iyi Poste de santé izatanga serivisi z’Isuzumiro, Gusuzuma no Gupima ibizamini byo mu maraso, Gupima no kubyaza abagore batwite, gukingira abana no kuboneza Urubyaro.
Mu gihe iteka rya Minisitiri w’ubuzima rivuga ko buri kagari kagomba kugira Poste de Sante n’Umurenge ukaba wubatswemo Ikigo nderabuzima, Umurenge wa Cyanzarwe ugizwe n’utugari 8, ufite Ikigo nderabuzima kimwe cya Busigari, amavuriro mato (Poste de santé) 3 akora ni abiri harimo n’irishya ryubakiwe abaturage ba Gora.





One thought on “Rubavu: Abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza bavunwe Amaguru”