Karongi: Umujyanama w’Akarere arashinjwa kuyoboza Koperative Igitugu no kuyisahura

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative y’Abahinzi b’Icyayi ya KATECOGRO iherereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Mutuntu barasaba ko Nyiraneza Bernadette, Umuyobozi wa Koperative (Manager) witwaza ko ari Umunyamabanga w’Inama njyanama y’Akarere ka Karongi akabakandamiza ndetse akananyereza umutungo wa Koperative yakurikiranwa byanaba ngombwa akeguzwa. Ni mu gihe Ubuyobozi bwa RCA buvuga ko nta muntu wagakwiriye kwitwaza icyo ari cyo ngo amunge umutungo wa Koperative.

Abanyamuryango ba KATECOGRO bavuga ko muri byinshi ashyinjwa harimo ibyo batagakwiriye kwihanganira

Imicungire mibi n’imiyoborere mibi biri muri Koperative bituma abanyamuryango ba Koperative badatera imbere, nk’uko babidutangarije bati:

  1. Nyiraneza Bernadette, Umuyobozi wa Koperative (Manager) ntiyubahiriza Igiciro cyo kugura icyayi cy’abahinzi kiba cyarashyizweho na NAEB, kuko iyo ibiciro bisohowe itegeko rivuga ko abahinzi bagisobanurirwa ariko ntabikozwa kuko atanajya abimanika aho abahinzi babona. Ikindi n’uko kubera ikibazo cya Zonning hari abahinzi bavuye muzindi Koperative bakaba batagurirwa icyayi ku giciro nkicy’abandi basanze.

Ibi byakomotse ku kuba Gasenyi irimo ibice bibiri, aho hari abahinzi bahingiwe icyayi ku butaka bwabo bakagenda bishyura buhoro buhoro, hari n’ikindi gice cy’abahinzi bihingiye icyayi batagomba bumva ko batagakwiriye kwishyuzwa umwenda Koperative ibereyemo BRD.

Ati “Batubwira ko hari ifumbire NAEB yateyemo inkunga Koperative, none n’umuntu uhinze icyayi uyu munsi akatwa amafaranga 25Frw/kilo bakatubwira ko ajya kwishyura ifumbire, twebwe ibyo ntabyo tuzi, ntabwo nagakwiriye kuyakatwa kuko iyo nakoresheje ngihinga arinjye nayiguriye.”

<
  • Nyiraneza Bernadette, Umuyobozi wa Koperative (Manager) Kuba ari Umunyabanga w’inama njyanama y’Akarere, nk’umuntu uri mu nzego zifata ibyemezo bimugira ukomeye ku buryo nta muhinzi wamuvugaho, nk’umuntu uri muri njyanama y’Akarere abakozi b’akarere baza kuyobora amatora bamubogamiraho kuko abakuriye bakaba batora umuntu uri mu kwaha kwe.

Ati “Imbaraga afite z’umurengera zituma Koperative iyoborwa nabi kuko n’amatora naramuka abaye Ubuyobozi bw’Intara butaje kuyahagararira, abo mu karere bazabogama bagatuma hatorwa abantu bazamukingira ikibaba, Koperative agakomeza kuyigira akarima ke.”

  • Manager wa Koperative abanyamuryango bavuga ko arangwa n’ikimenyane gishingiye ku cyenewabo mu gushyiraho abakozi mu myanya nta bizamini bikozwe.

Ati “Manager wa Koperative impamvu tuvuga ko akoresha ikimenyane mu gushyira abantu mu myanya n’uko nta bizamini biheruka kuba usibye icy’umushoferi cyabaye mu myaka ibiri ishize, naho iby’icyenewabo ingero za hafi ni Charoi w’imodoka utunze umukobwa wa mukuru we, Data Manager: Umwana wa mukuru we mu muryango, Upima umusaruro witwa Innocent (Peseur), hari uwitwa umufatanyabikorwa ukopa abahinzi ibiribwa akishyurwa na Koperative usanzwe ari Umwana wa Mukuru we uva inda imwe na Innocent (Twagarutseho ruguru) usanzwe apima umusaruro, kuko niyo byaba gutanga amasoko ntiyemerewe kuripiganira, hakekwa ko ashobora gutanga bike akishyuza byinshi, birakekwa ko icyo kigega cyaba ari icya Manager, dore ko asanzwe ari umugore wa Charoi w’Imodoka kuko kuba ari umukozi wa Koperative umugore we atagakwiriye gukora business igize aho ihurira na Koperative.”

  • Isoko ry’imodoka yatejwe cyamunara ivanwe mu I Garaje igurishwa 1,010,000Frw, kandi yari imaze gutangwaho arenga 1,700,000 Frw aya akaba ari amwe mu mafaranga yahombeje Koperative nkana.

Ati “Ni byiza ko abari bagize akanama k’amasoko banabizize kuko bahagaritswe na RCA kubera ko ari bimwe mubyahombeje Koperative.”

  • Hari abanyamuryango bavuga ko Imbuto zisazira mu buhombekero kandi abahinzi barahinze intabire ikagera naho irarana ntibahabwe imbuto, zikagera n’aho zikatirwa mu buhombekero.
  • Umunyamuryango ugerageje kugira icyo ashaka kubaza asubizwa nabi kandi akerekwa ko ari munsi ye.

Ati “Nta munyamuryango wa Koperative uvuga kuko kuba Umuyobozi ari mu nzego zishobora gufatira ibyemezo Umuyobozi w’Akarere, twabaye ibikangi kuko n’ugerageje kugira icyo abaza asubizwanya umunabi.”

  • Abahinzi baracyibaza aho amafaranga bakatwa ajya, kuko NAEB iba yaratanze ayemerewe gukatwa Umuhinzi ayo bakata y’imikoreshereze. Abanyamuryango bavuga ko bagakwiriye kugaragarizwa aho amafaranga arengera kuko atagera kubahinzi, ndetse no kuba amafaranga Ubugenzuzi bwa RCA bwasanze ko agomba gusubizwa abahinzi barasaba ko bayahabwa mu maguru mashya.

Mu bindi bivugwa ko bikomeje kumunga umutungo wa Koperative n’uko Inzego zahagaritswe na RCA kuwa 25 Werurwe 2022 aribo Inama y’Ubuyobozi n’inama y’ubugenzuzi, bagahabwa amabaruwa gukora nk’abasigire kugeza kuri 30/04 bakiri mu nshingano ndetse basinya ibi bigatera abanyamuryango kumva ko umutungo wabo urimo kunyerezwa.

Icyo Nyiraneza Bernadette, Umuyobozi wa Koperative (Manager) avuga ku byo abanyamuryango ba Koperative bamuvugaho

  • Nyiraneza Bernadette avuga ko amafaranga akatwa abahinzi agenwa n’itegeko, kuko ibiba byagenwe bo ntacyo bongeraho, akaba asanga ibivugwa n’aba banyamuryango ari ugushaka kumuharabika.
  • Nyiraneza kuba ari Umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ntaho bihuriye no kuba yafata ibyemezo bya Koperative kuko nawe nk’umukozi afatirwa ibyemezo bikaba ntaho bihuriye no kuba yakora nabi yitwaje umwanya arimo, kandi avuga ko nta munyamuryango ukwiriye ku mutinya.
  • Ku kibazo cy’amatora yasubitswe yagize ati “Ntaho mpuriye n’amatora ngo bivugwe ngo yasubitswe kubera njye, ntabwo ntora, sintoresha ibyo byose hari urwego rwari ruyakuriye ubwo yasubikwaga nirwo mwababaza.”
  • Ku kijyanye no kuba abayobozi barahagaritswe ariko bagifite inshingano bakomeza kuzageza igihe amatora azabera, Nyiraneza avuga ko abanyamuryango ba Koperative badakwiriye guhangayiko kuko aba bayobozi nta bubasha bafite ku mirongo migari babasha gufataho ibyemezo, usibye guhemba abanyamuryango byo nyine nibyo bafataho icyemezo.
  • Ku cyayi cyo mu buhombekero abanyamuryango bavuga ko cyasaziye mu buhombekero, Nyiraneza avuga ko atari imicungire mibi, ahubwo ababivuga ari abatazi ibijyanye na Tekiniki z’ubuhinzi bw’icyayi.

Ati “Imbuto z’icyayi zihari n’izizakoreshwa mu gusimbuza izishaje kuko imbuto igomba kuba imaze hejuru y’amezi 18-24. Imbuto zirakenewe cyane ku buryo natwe tutazitanga.”

  • Ku kibazo cy’Abanyamuryango bavuga ko Umuntu yishyuzwa ifumbire ahinze icyayi uyu munsi aba akabije, kuko ifumbire yafashwe n’umuhinzi wese wari ufite icyayi muri icyo gihe ari nawe uyishyura.

Ati “Nta muhinzi wishyuzwa ifumbire ahinze icyayi uyu munsi, kuko usanga harimo abaza kugura imirima y’ibyayi bikuze bakumva ko batagakwiriye kwishyura amafaranga y’ifumbire, kuko iyo fumbire umuhinzi aba yarayihawe gihingwa.”

  • Ku kibazo cy’icyenewabo avuga ko ubivuga aba yirengagije amabwiriza ya Koperative, kuko amakuru y’abantu b’isano rya hafi ntabarimo, ikindi nta mukozi Manager yemerewe kwinjiza usibye umuntu wa nyakabyizi.

Ati “Manager nta muntu yemerewe kwinjiza mu kazi usibye abakozi ba nyakabyizi, kuko uvuga ko nkoresha icyewabo aba yirengagije amabwiriza ya Koperative.”

Ku mafaranga yagombaga gusubizwa abahinzi yagaragajwe muri Raporo ya RCA, Nyiraneza avuga ko bizasaba ko habanza kujyaho Ubuyobozi bwa Koperative bushya, kuko kugira ngo amafaranga azasubizwe bizasaba ko inteko rusange ibanza guterana.

Nyiraneza avuga ko aya mafaranga mu busanzwe yakoreshejwe mu mirimo ya Koperative bikaba bizasaba ko inteko rusange iterana bagashaka aho ayo mafaranga azava.

Ibaruwa ya RCA ihagarika uwari Perezida wa Koperative

RCA ivuga ko nta muntu wakwitwaza umwanya afite kugira ngo amunge umutungo wa Koperative

Prof. Harerimana Jean Bosco, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu kiganiro kuri Terefone yatangarije Umunyamakuru wa Rwandanews24 ukorera mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko RCA itazigera na rimwe yihanganira umuntu ukoresha nabi umutungo wa Koperative yitwaje icyo aricyo.

Ati “Kuba ari muri njyanama y’Akarere ntibimuza kuba yahabwa akazi muri Koperative, icyaba kibi n’uko yakoresha nabi umwanya afite munyungu ze, abirukanwe n’Ubugenzuzi bwa RCA ntibazigera bagaruka kuko bahagaritswe, kandi rwose ni dusanga n’umuyobozi wa Koperative hari ibyo atakoze neza tuzabiha umucyo tugamije kuganisha Koperative aheza, ndetse ibyo twatanzeho umurongo turi kubikurikirana ngo bikemuke vuba, kandi Abanyamuryango ni babona ko (Umuyobozi, Umukozi, Ugize inama y’Ubuyobozi) akoresha icyenewabo bajye bamuvanaho ni bibananira babimenyeshe RCA.”

Mu gihe abanyamuryango ba Koperative bavuga ko Ikigega cy’imyaka gikopa abahinzi ibyo kurya gifite aho gihuriye n’umuyobozi wayo ariwe nyiraneza Bernadette, Prof. Harerimana avuga ko abanyamuryango ba Koperative n’Abakozi bakwiriye gusobanukirwa ko batemerewe gukora ibikorwa bisa n’ibya Koperative mu mbago zayo cyangwa ngo ibyo bakora babishakire isoko muri koperative kuko aho babisanze mu bugenzuzi ubikora ahita yirukanwa muri Koperative.

Prof. Harerimana avuga ko ikibazo cy’amatora atarabaye muri iyi Koperative aribo bayahagaritse kuko hari ibyagombaga gukorwa kugira ngo inteko rusange ivuguruye ibashe kuboneka.

Prof. Harerimana yaboneyeho guhumuriza abanyamuryango ba KATECOGRO abasaba kumva ko bari kumwe na RCA kandi Koperative aribo bayifite mu biganza, bagerageze gusobanukirwa n’uburengenzira bwabo bumve ko aribo bashyiraho ababahagarariye kandi n’abakozi ba Koperative iyo batabakorera neza bafite uburenganzira bwo kubakuraho no kubasimbuza.

Rwandanews24 twagerageje kuvugisha Habitegeko Francois, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba kugira ngo tumubaze icyo nk’Intara bagiye gukora kuri ubu busabe bw’abanyamuryango ntibyadukundira, kuko ubwo twamuhamagaraga kuri Terefone ye ngendanwa bitadukundiye ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye atigeze abasha kubusubiza, kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru.

Mu minsi ishize iyi Koperative ya KATECOGRO yashinjaga Koperative bituranye kwica Zonning ikagura icyayi cy’abanyamuryango bayo n’ubwo koperative bashyiraga mu majwi yabihakaniye itangazamakuru.

Ingemwe z’icyayi abanyamuryango ba Koperative bavuga ko cyasaziye mu buhombekero ntikiramara imyaka ibiri

5 thoughts on “Karongi: Umujyanama w’Akarere arashinjwa kuyoboza Koperative Igitugu no kuyisahura

  1. amakuru mufite ntahagije kuko mumenye ibibera muri KATECOGRO mwakumirwa nagahoma munwa.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.