Ibihe bikomeye abize muri EAV Kabutare banyuzemo nibyo byatumye bakomera

Aya ni amwe mu magambo yagarutswe n’abize mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Kabutare TVT School cyahoze ari EAV Kabutare, ubwo bavugaga ubuzima bw’ishuri bugoye banyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda ubwo amashuri yasubukurwaga.

Mu birori bise ‘Garuka ushime’, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 11 Kamena 2022 abize muri EAV Kabutare kuva yatangira mu mwaka w’1937 kugera mu mwaka wa 2021 bahuriye kuri iki kigo mu rwego rwo gushimira ubuyobozi bwacyo bwabahaye ubumenyi n’uburere bakaba baravuyemo abantu bakomeye.

Bamwe mu bize muri iki kigo mbere ya Jenoside, bavuga ko babona impinduka mu iterambere ry’ikigo kuko ngo bahiga hatari hateye imbere nk’uko hari ubu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, EAV Kabutare yafunguye imiryango mu mwaka w’1996 kimwe n’ahandi mu gihugu ibikorwa remezo by’iki kigo byari byarasenyutse ndetse nta n’intebe zo kwicaraho abanyeshuri bafite.

Mberabahizi Christian ni umwe mu banyeshuri ba mbere bize muri EAV Kabutare nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu izina ry’abize muri iki kigo yagarutse ku buzima butoroshye banyuzemo ubwo iki kigo cyongeraga gufungura imiryango.

<

Ati: “Mu 1996 tuza kwiga hano ntabwo byari byoroshye kuko abantu bari bagifite ibikomere bikomeye kandi bikiri bibisi. Abenshi twari impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi, abandi ababyeyi babo baraguye ku rugamba ndetse n’abandi bari bafite ababyeyi bafunze. Ibi byose byatumaga tudahuza kuko buri wese yabaga afite ibikomere ku giticye.”

Abafashe ijambo bose bagarutse ku myitwarire yaranze aba nyeshuri ba EAV Kabutare mu myaka y’1996 -2003, iki kigo cyari gifite isurambi bitewe n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima abanyeshuri bari bafite bigatuma bavuga ko higa abanyeshuri bafite imtitwarire mibi (ibirara).

Iyi sura yaje guhinduka uko iminsi yagendaga ishira kuko abanyeshuri bahawe inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima, bigarurira icyizere cy’ubuzima n’ejo hazaza heza ubu bakaba bishimira intambwe bateye babikesha ubuyobozi bwiza.

Mbarushimana Jean Damascene, ni umuyobozi wa Kabutare TVT School (EAV Kabutare). Yashimiye aba banyeshuri igitekerezo cyiza bagize cyo gushimira ikigo cyabareze anabasaba ubufatanye mu iterambere ryacyo.

Ati: “Turabashimira cyane ko isura yigeze kuranga abanyeshuri ba EAV Kabutare kubera ibibazo bitandukanye  itakiriho kuko musigaye muri intangarugero mu byiza. Turifuza ko mwadufasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe ikigo gifite, birimo ko twakira abana baturuka mu miryango itishoboye batabasha kwishyura amafaranga y’ishuri kandi ntitwabavutsa amahirwe yo kwiga. Ibi biri mu byo mwatwunganiraho.”

Col. Kayiranga Ermex wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Huye muri ibi birori akaba yaranize muri iki kigo, yagarutse ku mibereho y’ubuzima bw’ishuri bugoye babayemo ariko bikaba byarabahaye imbaraga zo gukomera.

Ati: “Kuba EAV Kabutare yarigeze kugira isura mbi byatewe n’ingaruka za jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kuko abana bari bafite ibikomere bitandukanye banafite ihungabana. Turashima Imana ko yaduhaye ubuyobozi bwiza tukabasha gukira ibikomere n’imyitwarire y’abana bari bafite ihungabana igahinduka ubu tukaba twarabaye abantu bafitiye Igihugu akamaro.”

Uyu munsi waranzwe n’ubusabane bwo gusangira hagati y’abanyeshuri bize muri EAV Kabutare n’abahiga ubu, ndetse n’umukino w’umupira w’amaguru wabuhuje ukarangira abize muri iki kigo kera batsinzwe ibitego 2 kuri 1 n’abana bahiga ubu.

2 thoughts on “Ibihe bikomeye abize muri EAV Kabutare banyuzemo nibyo byatumye bakomera

  1. Nukuri turashima abayobozi ba eav kabutare kuva 1996 kugeza ubu kuko baduhaye uburere tunabizeza inkunga yo gukomeza kuberekako bataruhiye ubusa ko natwe dufite uruhare rukomeye mukubaka igihugu cyatubyaye.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.