Abasirikare b’ u Rwanda bari barashimuswe na FDLR ifatanyije na FARDC bagaruwe mu gihugu-RDF

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 11 Kamena 2022, RDF yasohoye itangazo rivuga ko Abasirikare 2 b’u Rwanda bari barashimuswe na FDLR ifatanyije na FARDC ubwo bari ku burinzi ku mupaka wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo basubijwe u Rwanda.

Iryo tangazo rigira riti “Nyuma y’ishimutwa ry’abasirikare babiri b’u Rwanda bafashwe bari ku burinzi ku mupaka w’u Rwanda na RDC ku wa 23 Gicurasi 2022, n’uruhare rwa dipolomasi binyuze ku bakuru b’ibihugu ba Angola, RDC n’u Rwanda, RDF yishimiye gutangaza ko abo basirikare babiri bagarutse amahoro mu Rwanda.”

RDF yashimye imbaraga zashyizwe mu biganiro byaganishije ku irekurwa ry’aba basirikare.

Abo basirikare ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad. Bafashwe na FDLR bari ku burinzi ku mupaka uhana imbibi n’ibihugu byombi.

Nyuma yo kubashimuta, FARDC yatangaje ko bari barenze imbibi bambutse bagiye gufasha M23 mu rugamba  muri Congo mu bilometero 20 uvuye ku butaka bw’u Rwanda.

<

Ibi RDF yabiteye utwatsi, ivuga ko aba basirikare bafatiwe ku mupaka bacunze umutekano.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.