Rutsiro: Mwarimu urembejwe n’Umutima arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza mu Buhinde

Nyirangirimana Felecite, Umuturage wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kigeyo, Akagari ka Buhindure ho mu mudugudu wa Nkomero, akaba Mwarimu ku Isuri ribanza rya Cyimbiri, arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza Umutima bu gihugu cy’Ubuhinde.

N’indwara avuga ko amaranye igihe kuko yarwaye Umutima ntiyabimenya, aho yivuzaga ariko ntakire, akivuza mu bitaro bitandukanye birimo Ibitaro bya Ndengera, Ibyitiriwe Umwami Faisal na CHUK bakamubwira ko batamushobora kuko Umutima batawubaga, ahubwo bamusaba gushaka ubufasha yabona ubushobozi akoherezwa mu buhinde kwivuza.

Nyirangirimana Felecite urembejwe n’Umutima arasaba abagiraneza gutabara ubuzima bwe

Nyirangirimana avuga ko akeneye ubufasha kugira ngo abashe kugezwa mu Buhinde, kuko yisanga igisigaye ari Urupfu mugihe yaba adatabawe, akavuga ko abayeho ubuzima bugoye.

Mu kiganiro na rwandanews24 yavuze ko no kujya kwigisha kubera ubu burwayi amaranye iminsi bimugoye, kandi kuri we akaba agifite umuhate wo kurerera u Rwanda.

Ati “Ndacyifuza kurerera u Rwanda ariko ndabona ubuzima burimo kuncika mbureba, nkaba nsaba abagiraneza aho bava bakagera ko bamfasha nkabona ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu buhinde, kuko Muganga wansuzumye yambwiye ko mbashije kugerayo navurwa ngakira.”

<

Tiwfuje kumenya ikibazo cy’uburwayi bwe uko yamenye ko arwaye Umutima maze adutangariza ko yari amaze igihe ajya kwivuza bakabura indwara arwaye, ariko akumva amerewe nabi, aza kujya kwivuza ku Bitaro bya Ndengera ari naho bamusuzumye basanga arwaye umutima, bamwohereza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nabyo bimwohereza muri CHUK ari naho bamusabye gushaka ubufasha akajya kwivuriza mu Buhinde.

Avuga ko iyi nzira y’Umusaraba yakomeje kunyuramo yamusigiye ubukene bukabije, kuko guhora mu nzira ajya kwivuza.

Wowe ufite Umutima wa Kimuntu wifuza gutabara ubuzima bwa Nyirangirimana Felecite ngo akomeze kurera u Rwanda, ubufasha bwose waba ufite niyo bwaba buto wabunyuza kuri Konti ye yo mu Umwalimu SACCO: 90000-56237-00 cyangwa ukabunyuza kuri Terefoni ye ngendanwa ibaruye kuri Nyirangirimana Felecite: 0785272652

4 thoughts on “Rutsiro: Mwarimu urembejwe n’Umutima arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza mu Buhinde

  1. Hari uburyo bushoboka dushobora kumufasha nkabarimu bo mukarere kose dufatanije nubuyobuyobozi kuko hari nundi warurwaye impyiko ajya mubuhinde abifashijwemo nabarimu bose bakarere niyegere ubuyobozi babitigezeho dufashe mugenzi wacu

  2. Uwo mubyeyi akwiye ubufasha nukuri ,niyegere akarere kamutangire itangazo ubundi isnhu,abavandimwe tumutabare

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.