Rutsiro: Abarenga ibihumbi 2 barasaba gukurwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe

Abaturage ibihumbi 2,046 bo mu murenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro nyuma yo gukora imishinga mito n’iciriritse bakiteza imbere barasaba Leta ko bavanwa mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe.

Aba n’abaturage bibumbiye mu matsinda 55 ya Hinduka wigire, gahunda igamije kuvana abaturage mu bukene binyuze mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya akorwa akanaterwa inkunga ku bufatanye bw’Akarere, Itorero ADEPR na World Vision.

Aba baturage bifuza kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bose icyo bahurizaho n’uko imyumvire yabo yari ikiri yazaga ku isonga mubyatumaga badatera imbere.

Mukamana Jeanette, Utuye mu murenge wa Mushubati, Akagari ka Gitwa agira ati “Nsanzwe mu cyiciro cy’Ubudehe ariko nkurikije urwego ngezeho njyewe n’Umugabo wanjye twabiganiriyeho dusanga dukwiriye ku kivamo kuko hari ibyo tumaze kugeraho byadufasha kwiyishyurira Ubwisungane mu kwivuza, turifuza kuba twavanwa muri iki cyiciro cya mbere cy’ubudehe.”

Mukamana avuga ko impamvu bari barakennye harimo imyumvire yabo yari ikiri hasi, bakanagira uburangare, ariko kuba muri 2019 barabashije gusenyerwa n’ibiza bakigurira ikibanza ku mudugudu bakacyubakamo inzu y’ibyumba 5 n’ibikoni, bayishyiramo amashanyarazi na Sima, kuri ubu babasha guhinga bakeza, kuri ubu ikibaraje inshinga akaba ari ukwita ku muryango.

Karindanyi Elias ati “Singishaka kuba mu cyiciro cya mbere kuko nyuma y’amahugurwa twahawe kuri hindura imyumvire wigire, ibihumbi 15 Frw nahawe nayaguzemo inkoko zimaze gukura ndazigurisha ngana itsinda naryo riranguriza nguramo ingurube nayo irabwagura, none kuri ubu ndoroye nabasha kwiha icyo nshatse n’umuryango nkawishyurira Ubwisungane mu kwivuza.”

Karindanyi avuga ko mbere yo guhabwa aya mahugurwa nta tungo yagiraga murugo rwe, ariko kubera ko imyumvire ye yahindutse uyu munsi yoroye inka, ingurube n’inkoko kandi kuri asanga aramutse abonye amafaranga n’ubwo yaba make atamuca mu myanya y’intoki. Asaba abagifite imyumvire yo kumva ko hari amafaranga make abaho atashorwa bakwiriye guhindura imyumvire.

Rutagarama Eugene, Umushumba mukuru wungirije w’Itorero ADEPR mu Rwanda avuga ko Roho nzima ikwiriye gutura mu mubiri muzima ari nayo mpamvu yabateye kwinjira mu bikorwa bihindura imyumvire y’Abaturage.

Ati “Ibikorwa nk’ibi bizamura imibereho myiza y’Abaturage biri mu ntego n’inshingano z’Itorero, kuko Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima. Abaturage barigishijwe biteza imbere bahereye ku kuzigama amafaranga make bakazabasha kuyashora bakiteza imbere, tukaba twishimira ko nabo intambwe bamaze gutera batagishimishijwe no kuba mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.”

Rutagarama ashimira World Vision ko yabafashije mu kuzamura imyumvire y’Abaturage biganisha ku guhindura imibereho myiza y’Abaturage, abaturage bakaba bageze ku ntambwe ishimishije.

Habitegeko François, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko guhindura imyumvire iyo umuturage abijyananye no gukora ashobora kuva mu cyiciro cy’abafashwa akajya mu cyiciro cy’abafasha.

Ati “Turamutse dufatanyije n’amadini twakemura ibibazo by’Abaturage byinshi, tukaba twishimiye intambwe imaze guterwa. Kuko nimba abaturage bivugira ko bakwiriye kuva mu cyiciro cy’abafashwa bakarekera abandi bafite intege nke bagafashwa n’igikorwa cy’ubunyangamugayo.”

Habitegeko ku baturage bari gusaba kuva mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe avuga ko ari ikintu cyiza kijyana no guhindura imyumvire umuturage akabijyanana no gukora ku buryo ava mu cyiciro kimwe akajya mu kindi.

Mu rwego rw’imibereho y’abatuye Akarere ka Rutsiro, EICV5 yakozwe kuva mu Ukwakira 2016 kugeza ukwakira 2017 igaragaza ko 24.46% by’abagatuye bari mu bukene bukabije naho 49.5% by’abagatuye babana n‘ubukene.

N’ubwo aka karere ka Rutsiro gakungahaye ku musaruro ukomoka ku buhinzi, ubworozi, amashyamba n’uburobyi, kaza ku mwanya wa 2 mu kugira abaturage benshi bakennye mu Ntara y’Iburengerazuba, dore ko kaza inyuma y’Akarere ka Nyamasheke gafite 69.3% by’abakene na 41.5% by’abanene bakabije.

Mu gihugu hose, Akarere ka Rutsiro kaza mu turere tune twa nyuma mu dufite abaturage bakennye turimo Nyamasheke, Gicumbi na Gisagara.

Habitegeko François, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko guhindura imyumvire iyo umuturage abijyananye no gukora ashobora kuva mu cyiciro cy’abafashwa akajya mu cyiciro cy’abafasha
Rutagarama Eugene, Umushumba mukuru wungirije w’Itorero ADEPR mu Rwanda avuga ko Roho nzima ikwiriye gutura mu mubiri muzima ari nayo mpamvu yabateye kwinjira mu bikorwa bihindura imyumvire y’Abaturage
Karindanyi Elias wo mu murenge wa Mushubati ntagishaka kuba mu cyiciro cy’abafashwa
Mukamana Jeanette, Utuye mu murenge wa Mushubati, Akagari ka Gitwa avuga ko we n’Umugabo we bicaye bagasanga aho bageze batakiri abo kwishyurirwa Ubwisungane mu kwivuza bagasaba ko bavanwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe
Uyu muhango wari witabiriwe ku bwinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *