Abanyeshuri bo muri Kaminuza yigisha Ubukerarugendo, Ubucuruzi, Amahoteli n’Ikoranabuhanga (UTB) ishami rya Gisenyi basabwe gukomeza kwibuka biyubaka, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi baharanira kwiga neza kugira ngo bubake u Rwanda rwiza ruzira amacakubiri.
Babisabwe kuri uyu wa gatatu, ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iki gikorwa cyaranzwe n’ibiganiro bigaruka ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, cyakurikiwe no kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Commune Rouge.
Umwe mu banyeshuri witabiriye uyu muhango utarifuje ko dutangaza imyirondoro ye wiga muri iyi Kaminuza, yavuze ko kwibuka bigamije guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Yagize ati “kwibuka n’ibyingenzi kuri twe abakiri bato kuko bidufasha kwibuka abacu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Kuza ku rwibutso rwa Commune Rouge binyibutsa ndetse bikampa kumva ko umubyeyi wange ndimo kumuha agaciro yambuwe n’abatarashakaga ko abaho.’’
Rugamba Egide, Umuyobozi wa UTB ishami rya Rubavu yasabye abanyeshuri bo mur Kaminuza ayobora n’abandi baturutse mu bigo by’Amashuri yisumbuye babarizwa muri AERG bari baje kwifatanya muri uyu muhango kwibuka biyubaka akomeza avuga ko uyu muhango bawuteguye bagamije guha agaciro abayihagaritse ari bo Ngabo z’Inkotanyi.
Ati “Ababona ibikorwa bimaze kugerwaho na Leta y’Ubumwe abo tubikesha twese turabazi ko ari Inkotanyi, rero namwe muharanire Kwibuka mwiyubaka.”
Rugamba avuga ko guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga ari umukoro wahawe buri wese witabiriye igikorwa cyo kwibuka.





Amahoro! ndabashimiye cyane abagize uruhare kugira ngo ikigikorwa kigerweho cyo kwibuka abacu bazize jonocide by’umwihariko nka kaminuza ya UTB
Kdi mukana bigaragaza mwitangaza makuru.
Dukomeze kwibuka twiyubaka.