RDC: Abaturage bishe umusirikare warindaga Perezida

Umwe mu basirikare barinda umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Denokarasi ya Congo, yarashe umupolisi wo mu muhanda wari mu nshingano amuziza kumukereza abaturage bahita bamwica.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, mu muhanda uri hafi ya Kaminuza y’Uburezi ya UPN.

Uyu musirikare wari mu modoka ajya ku kazi yasanze umupolisi witwa Erick Kabanga ari mu kazi ke  ko kugenzura niba ibinyabiziga bidafite umuvuduko ukabije, ngo nibwo uyu musirikare yamusabye kumureka agatambuka atinze kumwemerera ahita amurasa isasu.

Ku bw’amahirwe ariko uyu mupolisi ntiyapfuye kuko yahise yihutishirizwa mu Bitaro bya Kakolo aho arimo guhabwa ubuvuzi bw’ibanze.

24sur 24.cd  yatangaje ko uyu musirikare nawe  yahise yicwa n’abaturage bari aho ibi byabereye nk’uko RwandaTribune yabyanditse.

<

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.