Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye Isi yose kwigira ku buryo u Rwanda rwiyemeje kurwanya no kurandura burundu indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa C (Hepatite C).
Dr. Tedros yabigarutseho mu Nama Mpuzamahanga yiga ku kurwanya indwara ya Hepatite B&C iteraniye i Geneva mu Busuwisi kuva ku wa Kabiri taliki ya 7 kugeza ku ri uyu wa Gatanu taliki ya 10 Kamena 2022.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Dr. Tedros yagize ati: “Isi yose ikwiye kwigira ku mbaraga u Rwanda rwashyize mu kurandura Hepatite C, uhereye ku gusuzuma abaturage hakiri kare ndetse no gukurikirana ko abantu bose bagera ku buvuzi bibahendukiye kandi bakanitabwabo mu buryo bukwiye kandi bwihuse. Mbashimiye ukwiyemeza kwanyu Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije.”
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko u Rwanda rwabaye Igihugu cya mbere cyo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyiyemeje kurandura burundu indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa C (Hepatite C) bitarenze mu mwaka wa 2024 binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Rwanda Cares” bwatangijwe mu mwaka wa 2018 bugamije kurandura virusi ya Hepatite C (HCV).
Leta y’u Rwanda yiyemeje kubahiriza ubusabe bwa OMS bujyanye no kwiyemeza kurandura iyi ndwara ku Isi bitarenze mu mwaka wa 2030, mu gihe habarurwa abarenga miriyoni 71 banduye virusi ya Hepatite C ku Isi.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko nyuma y’ubuvugizi bwakozwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, igiciro cy’imiti ya Hepatite cyavuye ku madolari y’Amerika 86,000 (akabakaba miriyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda) akagera ku madorari 90 (amafaranga y’u Rwanda 81,000) mu Gihugu

Imibare yatanzwe n’iyo Minisiteri mu 2018 yagaragazaga ko 4% by’Abanyarwanda barwaye Hepatice C, bikaba akarusho ku barengeje imyaka 60 y’amavuko kuko muri bo abayirwaye bagera kuri 25%.
Mu bukangurambaga “Rwanda Cares” byari biteganyijwe ko abarengeje imyaka 45 bagombaga gusuzumwa, abasanganywe virusi HCV bakavurwa, ku buryo kigero cy’iyo ndwara kizava kuri 4% kigere munsi ya 1%.
Muri iyo nama iteraniye i Geneva, haragenzurirwamo intambwe imaze guterwa n’ibihugu murugendo rwo kurandura indwara ya Hepatite C ndetse habnabeho kuvugurura ukwitemeza nk’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu rugamba rwo guhashya iyo ndwara ishobora kuvurwa no kurandurwa burundu ku Isi.
Dr. Tedros yavuze ko ibihugu byinshi nananiwe kugera ku ntego byiyemeje kugeraho mu mwaka wa 2020, ari na yo mpamvu hongera kuvugururwa ukwiyemeza kugira ngo intego yo kurandura Hepatite bigerweho bitarenze mu 2030.
Yavuze ko kugeza ubu abasaga milliyoni 354 ku Isi ni bo basanzwemo agakoko ka Hepatite B cyangwa C, aho usanga nibura umuntu umwe apfa buri masegonda 30 ku Isi azize indwara y’umwijima
Dr. Tedros ati: “Indwara ya Hepatite ni imwe mu ndwara ziteye inkeke ku Isi, ariko ni n’imwe mu ndwara zihari zishobora kwirindwa no kuvurwa, mu gihe hatanzwe serivisi zihendutse kandi zikaboneka mu buryo bworoshye zegereye abaturage.”
Mu mezi make ashize abanziriza iyi nama, OMS ivuga ko habonetse hepatite mu bana bato basaga 700 baturuka mu bihugu 34 hakaba harimo gukorwa iperereza kuko iyo ndwara iyo imaze kuba igikatu iri mu bituma abana babura inyama z’imyijima bikaba ngombwa ko bamwe muri bo bahabwa iy’imicurano (transplant).
U Rwanda ruri mu bihugu 7 byabashije kubahiriza gahunda yashyizweho na OMS byatoranyirijwe kugaragaza ubunararibonye mu rugamba rwo kurandura indwara ya Hepatite B na C.