Kigali: Hadutse indwara itaramenyekana mu kigo cy’amashuri

Bamwe mu banyeshuri bo ku ishuri rya ES Nyamirambo ahitwa kwa kadafi biravugwa ko bafashwe n’indwara itaramenyekana aho umunyeshuri yitura hasi hashira akanya n’undi bikaba ibyo gusa ubuyobozi bw’iri shuri ntiburatwemerera kugira icyo butangaza. 

Mu ishuri riherereye mu karere ka Nyarugenge mu kigo cy’amashuri cyitwa ES Nyamirambo ahitwa kwa kadafi haravugwa indwara yafashe bamwe mu banyeshuri biga muri icyo kigo ku buryo bagiye bafatwa bakagwa hasi bakarerembura amaso nk’abarwaye igicuri.

Bamwe mur’aba bana b’abakobwa ngo baguye hasi mu muhanda ubwo batahaga, batangira gutabaza .Ni indwara idasanzwe ariko iteye inkeke. Umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri twavuganye yatubwiye ko nawe yabyumvise bikamutungura. Agira ati:”Nange nabyumvise abana bavuga ko hari bagenzi babo bajyanwe kwa muganga nyuma yo kwitura hasi ariko ngo ntiharamenyekana indwara yaba yabafashe, Imana idufashe ntikibe icyorezo nka Covid 19″.

Nyuma yo gutabaza bivugwa ko ngo aba banyeshuri bajyanwe kwa muganga kugira ngo harebwe icyaba cyateye iyo ndwara ndetse n’ubuzima bwabo bwitabweho.

Rwandanews24, iracyagerageza kuvugana n’inzego z’ubuzima ngo zibashe gusobanura iby’iyi ndwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *