Abaturage bo mu murenge wa Nyakiliba baratabariza umukuru w’umudugudu umaze iminsi 7 yaraburiwe irengero, barasaba Ubuyobozi kubamenyesha nimba aribo bamujyanye kumenyesha umuryango we ukava mu gihirahiro. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeza ko bwamenye amakuru y’ibura rye akaba akirimo gushakishwa.
Uyu musaza usanzwe ari umukuru w’umudugdu wa Nyakibande, ho mu kagari ka Gikombe, abo mu muryango we n’abaturanyi barashyira mu majwi inzego z’Ubuyobozi ko zaba arizo zagiye kumufunga, dore ko bagerageje kujya kubaririza muri za Kasho zitandukanye zo muri aka karere ntibamusangeyo, bakanagera muyo mu murenge wa Busogo.
Ibura ry’uyu musaza hari abagerageza kurihuza n’Umuganga Gakondo uherutse guteza umunyamakuru inzuki ubwo yinjiraga murugo rwa Ngizwenimana Innocent akaba umwana w’uyu mukuru w’Umudugudu.
Ngizwenayo Innocent, aganira na Rwandanews24 yavuze ko umukuru w’umudugudu ari nawe Ise umubyara amaze iminsi 7 yaraburiwe irengero.
Ati “Twabwiwe ko Mutezimana Jean Baptiste, akaba Umukuru w’Umudugudu wa Nyakibande ari nawe Papa umbyara bagiye kumufunga atwarwa n’imodoka tutamenye aho yamujyanye, twazengurutse Kasho ya Kanama, iya Gisenyi n’iya Byangabo hose turamubura tukaba twifuza ko twafashwa kumenya aho aherereye. Mfite intimba ku mutima kuko iyo umuhamagaye kuri Kode y’umudugudu icamo akagusubiza ati Ndaje ndi hafi, uyu munsi turacyibaza icyo yaba yarazize, kandi dukeneye kumenya irengero rye.”
Ngizwenayo akomeza agira ati “Twebwe twumva ko ibura rya muzehe rifite aho rihuriye na Muganga wari waraje kumvura njyewe na Madamu kuko twari tumaze igihe kinini turwaye, ariko murugo haje Abanyamakuru batunguranye kubera ubwirinzi bwa Muganga abateza inzuki.”
Ngizwenayo ari nawe wari warazanye uyu muganga gakondo murugo rwe avuga ko Umugore we yari atwite ariko atabasha kugenda, agahora aribwa kandi kuva yabavura bose bakaba barakize.
Niyibeshaho Solange, Umugore wa Ngizwenayo nawe asanga kuba Sebukwe amaze iminsi 7 yaraburiwe irengero biteye agahinda, agasaba ko nimbi ari n’Ubuyobozi bwamutwaye bwabamenyesha aho afungiye, bakaba banabasha kumusura.
Ati “Twamuburiye irengero ari ku manywa, abaturage bahuriye nawe mu nzira nibo baje batubwira ko bamutwaye kubera umuganga waje kutuvura, kuko nimbi ari muganga yazize bagombaga gutwara umugabo wanjye, none kugeza uyu munsi ntituzi aho aherereye, kuko n’aho twagiye kubaza hose tutamubonye, tukaba dusaba Ubuyobozi ko bwadufasha kumenya aho ari bakanatubwira icyo yazize. Inda ntwite bari barayiroze ntabasha kuryama, ntagenda none kuri ubu muganga yaramvuye narakize kuko dukeka ko yaba yarazize umuganga waje kutuvura.”
Niyibeshaho Solange avuga ko abaturanyi babo bababwiye ko babonye uyu musaza atwarwa n’Imodoka ariko batazi aho yajyanywe.
Mukeshimana Chantal, umuturanyi wa Ngizwenayo agira ati “Turibaza impamvu Ubuyobozi bwadutwariye Mudugudu tutazi icyo yazize n’ubwo hakekwa umuganga wazanwe n’umuhungu we.”
Umuganga nta muturage yabangamiye, kandi akaba afite ibyangombwa bimwemerera gukora gakondo.
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwamenyeshejwe amakuru ku ibura ry’umukuru w’Umudugudu bakirimo kumushakisha.
Ati “Tukimara kubimenya twavuganye n’Umuyobozi w’Umurenge nawe adutangariza ko atazi irengero rye, twirinze kugira icyo dutangaza kuko hari ubwo umuturage agenda akagenda ku mpamvu ze bwite nyuma akaza kuboneka, keretse nk’Ubuyobozi iyo tuzi neza ko hari ibyo abazwa cyangwa akurikiranweho, natwe icyo twakoze ni ukumenyesha inzego zitandukanye kugira ngo zidufashe kumushakisha.”
Kambogo akomeza avuga ko Ubuyobozi butazi irengero ryiwe, kuko n’amakuru bakuye mu muryango we bavuga ko nta kibazo yari aite ndetse bakomeje kurangisha aho umuntu ari. Kuagerageza guhuza ikibazo cy’uyu mukuru w’umudugudu n’umuganga wa Gakondo waje kuvura umuhungu we Kambogo avuga ko bidakwiriye kuko umuganga nta tegeko rimuhana ahubwo ibijemo gukeka nta rwego rwabyemeza, ahubwo bakomeje gushakisha uwabuze.
Kambogo ashimira abaturage ko batanze amakuru kugira ngo bakomeze gushakishwa, akababazwa n’uko uwabuze ari umuyobozi wabafashaga mu bikorwa by’Imihigo.

