Rubavu: Abavuye IWAWA baratabaza Ubuyobozi ngo bubafashe kugaruza Imashini

Urubyiruko rwavuye kugororerwa Iwawa ruvuga ko rwahawe imashini n’Ubuyobozi binyuze mu nguzanyo bafashe muri Sacco, nyuma yo kwihuza none kuva mu Nyakanga 2020 uwo bakodesheje imashini yanze kuzibagarurira baba batabaza Ubyobozi ngo bubafashe kuko babayeho nabi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bugiye gukora ibishoboka byose izi mashini zikagarurwa ndetse n’amafaranga bari barumvikanye yo kuzikodesha bakayahabwa.

Aba ni abagize Koperative EJOHEZA Rubavu bavuga ko bakodesheje imashini zikora Ububaji zifite agaciro ka Miliyoni 6 Frw Umugabo wo mu karere ka Ngororero akaba asa n’uwazishimuse kuko azimaranye imyaka ibiri atishyura ayo kuzikodesha bavuganye ubwo Covid-19 yari imeze nabi.

Bishirambona Eric, Umugenzuzi wa Koperative EJOHEZA Rubavu wavuye kugororerwa Iwawa mu cyiciro cya 18 avuga ko bishyize hamwe ari 10 Leta ikabafasha kubona inguzanyo ya Miliyoni 6 Frw bakaguramo imashini zikora mu bubaji none uwo bazitije akaba amaze imyaka 2 yarazishimuse, bakaba basaba Ubuyobozi kubafasha zikagarurwa kuko bagenzi be bamaze kurambirwa bagasubira mu buzererezi n’ibiyobyabwenge.

Ati “Twaraje twishyira hamwe turi abanyamuryango 10 duhabwa ibikoresho bya Miliyoni 6 ku nguzanyo yanyuze muri Sacco ya Nyamyumba, turakora ariko Covid-19 ije, mu kwezi kwa Nyakanga 2020 tubwirwa na Byukusenge Paulin wari Umukozi muri NRS afatanyije n’uwari Umuyobozi wa Sacco ko imashini twazikodesha kugira ngo tubashe kujya tubona uko twishyura inguzanyo, twemeranya ko ku kwezi bazajya baduha amafaranga ibihumbi 40 Frw none kuva bazitwara baduhaye amafaranga Ibihumbi 150frw gusa, dufata Ibihumbi 100Frw tujya kuyishyura Sacco none kugeza uyu munsi imashini uwo twazikodesheje igihe twahanye cyarageze yanze kuzitugarurira no kutwishyura ayo twavuganye arabireka.”

Bishirambona akomeza avuga ko Imashini bazikodesheje umugabo witwa Aoron utuye mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Buyongo ho mu mudugudu wa Gatega akaba ari naho azikoreshereza nmu isambu ye none kuva muri 2020 azikoresha bo ntakintu babona, bakaba basanga ari ubwambuzi yabakoreye.

Bishirambona akomeza avuga ko bakeneye ubufasha bw’ubuyobozi kugira ngo imashini bahawe zigarurwe, babashe kwikura mu bukene, bishyure inguzanyo ya Sacco kuko muri bagenzi be bashinganye Koperative 7 muri bo barambiwe bagasubira ku muhanda, bakaba basigaye ari 3.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko iki kibazo kizwi bagiye gukora ibishoboka byose ibi bikoresho bikagarurwa mu maguru mashya ndetse amafaranga ari mu masezerano yo kubikodesha akishyurwa iyi Koperative.

Ati “Ruriya rubyiruko iyo ruvuye kugororwa ruhabwa ibikoresho ngo rukore rwiteze imbere, bariya rero bo siko byagenze kuko mugihe bari batarisuganya ibikoresho barabikodesheje, ariko icyagaragaye n’uko abo babikodesheje batabashije kwishyura neza ndetse n’ibikoresho ntibyagaruka. Kuri ubu ikigiye gukurikiraho ni ukugarura ibikoresho ndetse n’amafaranga ari munyandiko yo kubikodesha bakayishyurwa.”

Kambogo akomeza avuga ko nibamara kugarura ibikoresho hazakurikiraho kongerera imbaraga iyi Koperative byanaba ngombwa bakongeramo abandi bavuye kugororwa mu byiciro bya nyuma bagahuza imbaraga.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko Byukusenge Paulin wahoze ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) nyuma yo kuyivamo yagize uruhare mu igenda ry’izi mashini, kuko abavuye kugororwa bamufataga nk’Umujyanama wabo, hari n’andi makuru avuga ko Umugore w’uyu Paulin yigeze kuba Umubitsi w’iyu Koperative bigateza impagarara agakurwaho.

Bishirambona Eric, Umugenzuzi wa Koperative EJOHEZA Rubavu wavuye kugororerwa Iwawa mu cyiciro cya 18

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *