Kigali: Imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

Imodoka ifite ibirango bya RAD 500 U yafashwe n’inkongi y’umuriro aho yari iparitse mu Murenge wa Remera, mu marembo ya Sitade Amahoro ahazwi nk mu Migina irashya irakongoka.

Ababonye iyi modoka itangira gushya bavuga ko Babonye umwotsi utangiye kuzamuka mu modoka niko gufatwa n’inkongi y’umuriro”

Polisi Ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahageze iyi modoka yatangiye gushya bagerageza kuyizimya.

Nyiri iyi modoka witwa Muhamed ubwo yafatwaga n’umuriro yaje asanga Irimo kugurumana” avuga ko nawe atazi icyabiteye.

Uyu mugabo avuga ko iyi mpanuka yamutunguye ariko imodoka ye ikaba yari ifite ubwishingizi.

<

Ntabwo haramenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro, kuko Rwandanews24 yagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, ariko ntibyakunda.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.