Abantu 11 bo mu Ntara ya Kitui bari bagiye mu muhango wo Gudaba no Gukwa bapfuye nyuma y’Imodoka barimo yaguye ku muhanda wa Thika-Kitui.
Iyo modoka yari twaye abagenzi 24, yakoze impanuka mu ijoro ryo ku wa gatandatu.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi mu gace ka Kitui, Leah Kithei, icyenda bahise apfa abandi babiri barakomereka bikabije ubwo bajyanwaga mu bitaro.
“Imodoka yataye icyerekezo yarimo bituma ikora impanuka.”
Abantu icyenda bapfiriye aho abandi babiri bapfira mu nzira bajya mu bitaro, ”ibi bikaba byavuzwe na Madamu Kithei.
Yavuze ko umushoferi wa wari utwaye iyo modoka yatorotse nyuma y’impanuka ariko bamusanze yataye bwenge. Gusa yakomeretse ukuguru ndetse n’ukuboko
Mu bapfuye harimo umubyeyi n’umuhungu we, nyina, umukwe na bashiki be babiri gusa abageni barokotse nubwo bakomeretse
Icyakora, imiryango yabuze ababo muri ayo makuba ikomeje kuboroga mu gihe abandi bafite ababo bakomeretse bageze mu bitaro kugira ngo bamenye uko ibintu bimeze nkuko ikinyamakuru Taifaleo cyandikirwa muri Kenya cyabitangaje.