Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bo mu karere ka Rubavu baranenga Urubyiruko bagenzi babo bacyitwaza ko nta Gishoro bafite bagashyira amaboko mu mifuka birengagije ko Leta hari ibyo yakoze birimo nko gutangiza Ikigo BDF gitera inkunga imishinga iciriritse yiganjemo Urubyiruko n’Abagore, ndetse banasaba Leta gushyira imbaraga mu bikorwa mu Gihugu kuko hari ibiva mu mahanga bihenze kandi byagakorewe imbere mu Gihugu.
Ibi babigarutseho ubwo basozaga amahugurwa y’umunsi umwe yahuje abahagarariye iri shyaka baturuka mu mirenge itandukanye y’aka karere, yabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 04 Kamena 2022.
Nishyirimbere Patrick watorewe kuyobora Urubyiruko rwo mu Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) mu karere ka Rubavu avuga ko bishimiye ibyo ishyaka rimaze kugeraho mu bikorwa bagiye bakorera ubuvugizi ariko akanenga Urubyiruko rucyitwaza ko rwabuze igishoro kandi hari ibyo Leta yakoze byabafasha mu gihe bakoze imishinga irimo udushya.
Nijyimbere ati “Urubyiruko ruracyitwaza ko rwabuze igishoro kandi hari ibyo Leta yashyizemo imbaraga nk’Ikigega BDF gitera inkunga imishinga y’Urubyiruko n’Abagore, nibashishikarire gukora imishinga ifatika kandi irimo udushya ikanabafasha guhanga imirimo kuri bagenzi babo.”
Akomeza agira ati “Nk’Urubyiruko twishimiye byinshi ishyaka rimaze kugeraho muri iyi manda y’Abadepite igiye kugera ku musozo, turasaba Leta ko yashyira imbaraga mu bikorerwa mu gihugu (Made in Rwanda) kuko hari ibikorerwa hanze byagakorewe imbere mu Gihugu bikagira uruhare mu igabanyuka ry’ibiciro byatumbagiye ku Isoko.”
Inkuru bifitanye Isano: https://rwandanews24.rw/2022/06/04/nyanza-high-cost-of-cook-stoves-contributes-to-deforestation-d-green-party-members/
Muhoza Sandrine watorewe guhagararira abari n’Abategarugori bo mu Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) mu karere ka Rubavu avuga ko hari byinshi Ishyaka abarizwamo ryakozeho ubuvugizi harimo nk’Ubuvugizi bwakozwe ngo umushara wa Mwarimu uzamuke, hagashyirwaho iguriro rya mwarimu ari ibintu bishimishije.
Muhoza asanga Urubyiruko n’Abagore bakwiriye guhuza imbaraga bagakora ama Koperative bakabasha kugana ibigo by’imari bagahanga imirimo bakiteza imbere.
Gashugi Leonard, Umuyobozi wa kabiri wungirije w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ku rwego rw’Igihugu asaba urubyiruko rukibona igishoro nk’imbogamizi kwibumbira mu matsinda bagahuriza hamwe imbaraga, kuko aho ubushobozi bubaye ikibazo bakorerwa ubuvugizi bakaba banabasha guhabwa inkunga.
Gashugi ati “Urubyiruko rubona igishoro nk’imbogamizi turugira inama yo kwibumbira mu matsinda n’ama Koperative kuko icyo gihe kubakorera ubuvugizi birihuta, ndetse hari n’aho ama Banki atabasaba ingwate kuko iyo ari benshi bishingirana. Gusa turacyakomeje gukora ubuvugizi kucyo twita Entrepreneurship Funds (Ikigega kigamije guhanga imirimo) aho izafasha Abaturarwanda kubona amafaranga udasabwe ibikomeye. Tuzakomeza guha urubyiruko n’abagore amahugurwa mu gukora imishinga inoze kandi irengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima ndetse inagaruka ku buhinzi bw’Umwuga.”
Gashugi akomeza avuga ko bakoze ubuvugizi kuri byinshi ndetse ku bufatanye na Leta ibyinshi bikagenda bikorwa kugira ngo Umuturage w’u Rwanda akomeze atere imbere.




