Nyabihu: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’Umuturage uba munzu yaguye ubutabaza

Ingabire Claude uyobora Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu we na Gitifu w’Akagari ka Gasizi ntibavuga rumwe n’Abaturage bo muri uyu murenge batabaza Ubuyobozi ko baguweho n’inzu bakaba baba mu kirangarizwa kandi batishoboye, aba bayobozi bavuga ko uyu muturage afite ahandi hantu yujuje inzu igisigaye ari ukuyimukiramo batumva impamavu aba muyasenyutse.

Umuryango nuwa Muhawenayo Samuel na Dusengimana Edida babana nk’Umugore n’Umugabo bafite umwana umwe, babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, bavuga ko Inzu yabo imaze amezi abiri arenga yaraguye kubera Ibiza by’Imvura bakaba basaba Ubuyobozi bw’Umurenge kubagoboka bukabasanira n’uruhande rusigaye rutarabagwaho.

Uyu muryango utuye mu mudugudu wa Kinyengagi, Akagari ka Gasizi ho mu murenge wa Jenda.

Dusengimana Edida mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko we n’umuryango we babayeho ubuzima bugoye ndetse ko bamaze amezi arenga abiri baba munzu y’ikirangarizwa bakibaza impamvu bo badafashwa n’ubuyobozi bikabayobera.

Ati “Ibiza by’imvura bimaze amezi abiri byarayisenye ariko kubera nta bufasha twari dufite ngo tujye gukodesha ahandi cyangwa ngo tuyisane dukomeza kuyibamo uku. Ubuyobozi bw’Umudugudu buzi ikibazo cyanjye, tukaba tuyibamo n’Umugabo n’umwana umwe.”

Dusengimana uba mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe avuga ko bararana ubwoba bakeka inzu n’igice gisigaye cyazabagwaho, bagasaba Ubuyobozi kubatabara bukabasanira, kuko bo nta bushobozi bafite no kubona ibyo kurya ari ingorabahizi kuko batunzwe no guca inshuro.

Dusengimana Edida avuga ko Umuryango we utishoboye Ubuyobozi bwabagoboka, mugihe Ubuyobozi buvuga ko bujuje indi nzu igisigaye ari ukuyimukiramo

Ingabire Claude, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda ku murongo wa Terefone ubwo yavuganaga n’Umunyamakuru wa Rwandanews24 yagaragaje ko ikibazo cy’uyu muryango atakizi, ariko ko ari muri aka kagari n’Umudugudu uyu muryango utuyemo maze Terefone ayihereza Uwo yise Gitifu w’Akagari maze nawe adusubiza ko uyu muryango ufite inzu wubatse igisigaye ari ukuyimukiramo.

Ati “Uyu muryango muvuga ko uba munzu yasenyutse ufite indi nzu wubatse, igisigaye ni ukuyimukiramo. Gusa turaje tubasure turebe uko iyo nzu babamo imeze.”

Aba baturage bo mu mudugudu wa Kinyengagi bavuga ko amazi abasenyera ari aturuka mu misozi y’ibirunga, bakababazwa n’uk badafashwa gusana amazu yabo kandi baybaka bibagoye.

Dusengimana asaba Ubuyobozi kubagoboka bakabasanira kuko batishoboye
Inzu uruhande rwaguye nirwo rwari rufatiyeho insinga y’Amashanyarazi kuri ubu bakaba batagicana

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *