Abayobozi n’Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) baremeye umubyeyi uherutse gupfakara, nyuma y’uko umugabo we akubiswe n’inkuba agapfana n’Inka n’intama yari aragiye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane, tariki 02 Kamena 2022, ubwo umubyeyi wo mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi yashumbushwaga indi nka yahawe n’abakozi bafatanyije n’Ubuyobozi bwa NRS.
Umugabo w’uyu mubyeyi biteganyijwe ko kuwa 07 Ugushyingo 2022 azaba amaze imyaka ibiri yitabye Imana, azize urupfu rwo gukubitwa n’inkuba.
Muhawenimana washumbushijwe inka akanyamuneza kari kose kuri we avuga ko agiye kongera guhinga akeza kuko abonye ifumbire, ndetse abana be bagiye kubasha kongera kunywa amata.
Muhawenimana Pascasie, ati “Ubuzima bwari butugoye, kuko twarii tubayeho mu buzima bucirirtse ariko ubwo duhawe inka tugiye kujya tubona amata n’ifumbire akaba ari igikorwa gishimishije, Umugabo wanjye aherutse gupfa akubiswe n’inkuba.”
Nyuma yo kuremerwa Muhawenimana yashimiye abamufashije kongera kubona ifumbire, akaba abona ko agiye kujya ahinga akeza.
Nyuma y’igikorwa cyo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Abayobozi n’Abakozi ba NRS bibutse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Bisesero ku nshuro ya 28.
Mufulukye Fred, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco yashimye ubutwari bw’Abasesero bashoboye kwirwanaho bagahangana n’abari Ingabo z’Igihugu zabishe aho kubarinda, avuga ko ubufatanye ubufatanye bwaranze Abasesero bukwiye kuba isomo ku banyarwanda.
Uyu muyobozi asanga nta muntu ukwiriye kwanga mugenzi we bikagera n’aho amwambura ubuzima kuko n’ubundi iherezo rya bose birangira bapfuye.
Ati “Dushyire imbere ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda, dushyire imbere urukundo, turangwe no gushyira hamwe amateka turayasangiye.”

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco nyuma yo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baremeye abarokotse jenoside batishoboye babaha Inka 2, ibikoresho byo mu nzu n’ibiribwa.
Bisesero hiciwe abatutsi benshi, barimo abari bahatuye n’abahahungiye baturutse mu ma Komini 9 yari agize Perefegitura ya Kibuye habahungiye nyu ma yo kurokoka ibitero babaga bagabweho.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 50, ruherutse gushyirwa mu nzibutso ziri mu murage w’Isi zicungwa na UNESCO.






Mwarakoze cyane! Ni umucyo ukwiye kuturanga ahantu hose.