Ngororero: Barasaba ko umuyobozi wa PSF ufungiye mu nzererezi yafungurwa

Abaturage barasaba ko umuģabo witwa Nzanana Fidele w’imyaka 49 uyobora PSF muri Cyome mu murenge wa Gatumba umaze hafi
ukwezi afungiwe mu kigo cy’ inzererezi ahitwa Kabaya yafungurwa kuko bavuga ko yari asanzwe ari inyangamugayo.

Abaturage bamuzi n’umuryango we baratabaza Perezida Paul Kagame na Minaloc kubera ko uyu Nzanana Fidele uyobora PSF amaze ukwezi afungiwe mu nzererezi mu buryo budakurikije amategeko.

Dusabeyezu Christine, umugore wa Nzanana Fidele avuga ko we n’abana bahangayikishijwe n’ifatwa ry’umugabo we ririmo akarengane kuko ngo babayeho nabi kandi bashonje kuko ariwe wajyaga ujya gushakisha bakabona imibereho y’ibibatunga.

Ati”:Tariki ya 11/05/2022 panda gari y’abapolisi bantwaye Umugabo bamuvana kuri moto asa nushimuswe turamushaka turamubura birangira tumenye ko bamujyanye munzererezi, ubu abana bavuye mu ishuri inzara itumereye nabi nagiye kubaza Visi Meya ushinzwe imibereho aranyihorera, umugabo wanjye yafashwe nta nyandiko imuhamagaza (convocation) yahawe. Ndasaba Umuvunyi mukuru na Perezida wa Repubulika kuntabara umugabo wanjye akagaruka mu rugo”.

Abaturage batabariza Nzanana Fidele, harimo abo muri Centre ya Cyome batashatse ko amazina yabo atangazwa ku bw’umutakano wabo.

<

Umwe ati: “Tubabajwe na Nzanana wajyanywe mu buryo butazwi ariko akaba azira kompanyi yitwa NMC icukura amabuye yamugambaniye.”

Yakomeje avuga ko babangamiwe no guhora bahohoterwa bajyanwa mu nzererezi bakaba dusaba ko NMC idakomeza kubahohotera inzego z’ ibanze isibo, Umudugudu, akagari kugeza k’ Umurenge basinye raporo imutangira ubuhamya igaragaza ko Nzanana asanzwe ari inyangamugayo.

Umumotari wahawe izina rya Serge Twizeyimana kubera umutekano we, avuga ko yari kumwe na mugenzi we wari utwaye Nzanana Fidele ubwo yafatwaga, yemeza ko imodoka ya polisi bakunda kwita panda gari yabitambitse imbere ahita ashyirwamo amapingu baramujyana.

Ati:”Nibyo koko yari amuvanye ku Cyome, yari agemuriye abarwayi ku muhororo, Panda gari iyobowe na Komanda wa polisi yarawitambitse bahita bambika Nzanana Fidele amapingu baramujyana, ubu ari i Kabaya ahafungirwa inzererezi. Naramusuye turavugana ariko ntibanyemerera ko muha amata kandi ntabwo abayeho neza”.

Kuri iki kibazo umuturage witwa Kubwimana Gilbert nawe yagize ati :”Nzanana Fidele yatwawe mu buryo butazwi ajya kujugunywa mu nzererezi ku Kabaya, none turasaba Umuyobozi wa RIB kudufasha gufunguza Nzanana kuko ni umugabo udakwiye kugirwa inzererezi”.

Yakomeje avuga ko buri wa gatandatu Nzanana agaburira abana batari bacye bafite imirire mibi muri Ngororero.

Uwitwa Uwumuhoza Aimable, inshuti ya hafi
nawe yemeza aya makuru ati: “Nzanana Fidele yatwawe mu buryo butazwi kandi butemewe n’amategeko, tumushakishije tumusanga ahafungirwa inzererezi, ibintu tubona nko kwibasirwa kuko na mukuru we baramufunze tukaba dusaba Mayor w’akarere ka Ngororero, ukuriye RIB mu gihugu, Ukuriye Polisi mu gihugu, Umuvunyi mukuru, Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’Igihugu na
Perezida wa Repubulika ko badufasha Nzanana n’abandi b’inzirakarengane bahari bagafungurwa”.

Akomeza atunga agatoki DPC w’akarere ka Ngororero ko ahohotera abaturage abajyana mu nzererezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, ku murongo wa Telefone, yabajijwe impamvu umugabo wubatse, utuye, uyoboye PSF muri Cyome, uyoboye centre y’ubucuruzi ya Cyome, ukorera croix rouge amara hafi ukwezi yarashyizwe mu nzererezi agira ati: “Ok ,ubwo twareba mu bo dufite ko arimo tukareba icyo dukora.”

Mayor Nkusi yagarutse ku gucukura amabuye bitemewe n’amategeko, agira ati: “Ni ukureba ikibazo cye (case ye ) tukagira icyo tubikoraho”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco mu kiganiro yagiranye na Hanga, abajijwe iby’iki kibazo aho abaturage bavuga ko ari Polisi yajyanye uyu muturage Nzanana Fidele ugiye kumara hafi ukwezi ari ahafungirwa inzererezi, yagize ati: “Nibwo bwa mbere twumvise iby’ iyo n’inkuru uduhaye, turabikurikirana”.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.