Muri iki cyumweru turi kugana ku musozo, bamwe mu bayobozi batandukanye bahawe amahugurwa ku micungire y’Abakozi, bavuga ko azabafasha kwirinda amakosa bakoraga yo kwirukana abakozi hadakurikijwe icyo amategeko ateganya bigashyira Leta mu gihombo.
N’amahugurwa yitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo abo ku rwego rw’umurenge, Akarere n’abayobozi b’Ibitaro bya Leta byo mu karere ka Karongi.
Umukozi wa Leta agomba kwitwara mu buryo buteganywa n’Iteka rya Perezida N° 021/01 ryo ku wa 24/02/2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta. Umukozi unyuranyije n’imyitwarire mbonezamurimo ashobora guhanwa hakurikijwe iryo teka.
Sitati Rusange iteganya uburyo umukozi utanyuzwe n’icyemezo atakamba, ajurira ndetse aregera inkiko.
Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi akaba umwe mu bitabiriye aya mahugurwa avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko bungukiyemo uko bagomba kubahiriza amategeko mu guhana abakozi bagaragayeho amakosa kugira ngo barinde Leta kugwa mu bihombo.
Ati “Mu micungire y’Abakozi hagomba kubahirizwa amategeko kugira ngo hatagira umukozi ubura uburenganzira bwe, ndetse bifasha n’Umuyobozi w’urwego kumenya inshingano ze. Nidufatanya tuzabasha kugera ku musaruro ushimishije.”
Nyuma y’aya mahugurwa twiteze ko yaba ibihano bifatirwa umukozi bizajya bikurikiza amategeko, kuko iyo hatakurikijwe amategeko bishora Leta mu manza.
Sebagabo Barnabe, Umuyobozi w’Agateganyo w’inama y’abakomiseri ba komisiyo y’Igihugu ishinzwe gucunga abakozi ba Leta avuga ko Umuyobozi wirukanye umukozi adakurikije amategeko ariwe usigaye abiryozwa kugira ngo hirindwe ibihombo Leta igwamo.
Ati “Ikosa ryateye igihombo Leta iyo ryatewe n’abayobozi bafashe ibyemezo badakurikije amategeko nibo babiryozwa, hari abakurikiranwa ndetse hari n’abatangiye kwishyura leta.”
Komisiyo isaba ko abakozi bacungwa hisunzwe amategeko acunga abakozi ba Leta mu Rwanda ndetse hagafatwa ibyemezo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko mu Gihugu.
Mu karere ka Karongi habarurwa abakozi 3 birukanwe ku karengane, bagana Urukiko rurabarenganura birangira bahawe amabaruwa abasubiza mu kazi.



