Kamonyi-Nyamiyaga: Umukecuru w’imyaka 79 yasanzwe yishwe akubiswe ingiga y’igiti mu musaya

Amakuru y’urupfu rw’umukecuru w’imyaka 79 y’amavuko yamenyekanye kumugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 2 Kamena 2022, ubwo yasangwaga mu rugo iwe yakubiswe ingiga y’igiti mu musaya anaziritse igitambaro mu ijosi.

Amakuru y’ibanze Rwandanews24 yahawe n’abaturanyi ba nyakwigera Mukamihigo Immaculée wari utuye mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagali ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi, avuga ko Mukamihigo bakeka ko yishwe n’umushumba we wamuragiriraga inka, ariko ngo yari ahamaze iminsi 2 gusa.

Umwe mu baturage baganiriye na Rwandanews24 yagize ati: “Amakuru y’urupfu rwa Mukecuru Mukamihigo nayamenye nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kubera ko mpinga kure ntabwo nari niriwe inaha mu Byapa. Umuturanyi niwe waraye umpamagaye arabimbwira nuko ngerayo nsanga yishwe akubiswe igiti cy’ingiga mu mutwe anaziritse igitambaro bigaragara ko yanizwe.”

Amakuru y’urupfu rwa Mukamihigo yemejwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bibungo Bwana Dushimimana Abel, mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24.

Ati: “Tukimara kumenya amakuru y’uko hari umukecuru wishwe, twahageze turi kumwe n’inzego z’umutekano na RIB, dusanga koko umukecuru yishwe anigishijwe igitambaro anakubitwa ingiga y’igiti mu musaya. Biracyekwa ko yaba yishwe n’umushumba we wamuragiriraga inka tutaramenya imyirondoro ye kuko uwo mushumba yahise acika. Amakuru avuga ko bari bamaranye iminsi 2 gusa.”

Gitifu Dushimimana yakomeje avuga ko hataramenyekana aho uwo mushumba akomoka ariko ko iperereza ryahise ritangira akaba akomeje gushakishwa.

Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko nyuma y’uko abashinzwe gufata ibimenyetso RFL bahageze, umurambo wa nyakwigendera woherejwe mu bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *