Ingengo y’Imari igenerwa abana yagabanutse bishobora kuzagira ingaruka ku mibereho yabo

Na Annonciata BYUKUSENGE

Izi ni zimwe mu mpungenge zagaragajwe na Sosiyete Sivile nyuma yo gusuzuma ibyatangajwe mu mushinga w’ Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2022/2023 iherutse kumurikirwa Inteko ishinga Amategeko Imitwe yombi, ikaba yazigarutseho mu nama yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imari ibasaba ko bazisuzumana ubushishozi mu ngengo y’imari igenerwa abana byazongerwamo.

Zimwe muri gahunda zashyiriweho kuzamura imibereho y’abana ariko zikaba zikigaragaramo icyuho, Sosiyete Sivili yavuze ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (schooling feeding ) yazongererwa ingengo y’imari kuko hirya no hino mu gihugu hakigaragara abana bata ishuri kubera ko ababyeyi babo babura umusanzu wo gutanga ngo abana bafate ifunguro rya ku manywa ku ishuri kandi Umwana ushonje adashobora gukurikira amasomo neza.

Sosiyete Sivile yagaragaje ko ingengo y’imari itangabanutse ku igenerwa abana gusa, ahubwo no mu zindi nzego yagiye igabanuka nk’uko bigaragazwa mu mibare uko yagiye igabanuka:

Ubuzima: Munyandiko ikubiyemo umushinga w’ingengo y’imari (Budget Framework Paper, BFP) igaragaza ko mu mwaka wa 2021 ingengo y’imari yari igenewe urwego rw’ubuzima yari amafaranga 434,186,227,702 Frws naho mu mwaka wa 2021 ingengo y’imari yari amafaranga 354,925,346,160 Frws. Bivuze ko yagabanutseho 18,3%.

Sosiyete sivili yasabye ko iyi ngingo yazasumwa ikongererwa ingengo y’imari kugirango imibereho y’umwana na nyina n’ubuzima bwabo birusheho kuba byiza.

Urwego r’ubuzima mu mwaka wa 2021 rwagenewe ingengo y’imari y’amafaranga 127,629,814,233 Frws naho mu nyandiko y’umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022, igaragaza ko urwego rw’ubuzimaruzahabwa amafaranga 45,071,665,076Frws; ni ukuvuga ko yagabanutseho 64.7%.

Impungenge z’ingengo y’imari idahagije mu rwego rw’ubuzima yanagaragajwe n’umwana witwa Shyaka Jean Baptiste, wo mu karere ka Gasabo wari uhagararariye abandi muri iyi nama.

Ati: “Abana tubona ingengo y’imari tugenerwa idahagije haba ku ifunguro dufata ku ishuri no mu buvuzi kuko hari abana bafite ubumuga Babura inyunganira ngingo bitewe n’uko ababyeyi babo baba badafite ubushobozi bwo kuzibagurira kandi n’ingengo y’imari yakatugobotse tuba twaragenewe amafarangamacye. Uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, ba Nyakubahwa Badepitse muzabisuzumane ubushishozi muyongere kugirango imibereho myiza y’abana n’ubuzima bwabo birusheho kuba byiza.”

Indi ngingo sosiyete sivili yagaragaje ko igomba kongererwa ingengo y’imari ni amafaranga agenerwa kuzamura imirire y’abana bari munsi y’imyaka 5 y’amavuko. Iyi nyunganira mirire abana bahabwa yitwa Ongera, sosiyete sivile ivuga ko yagenewe amafaranga macye kuko biteganyijwe ko izahabwa 8, 902, 464, 845; bakaba basaba ko yazongerwa.

Impuzamiryango CLADHO ibivugaho iki?

Umukozi mu mpuzamiryango CLADHO Bwana Karinganire Peter avuga ko ingengo y’imari yahawe inzego zifite aho zihuriye n’ubuzima n’imibereho myiza y’umwana yakongerwa kuko hari ahashyizwe amafaranga atubutse n’izi nzego nazo zarebwaho.

Impuzamiryango CLADHO isaba abashinzwe gutegura ingengo y’imari kujya batega amatwi abaturage bakabumva ibyifuzo n’ibitekerezo byabo nabyo bikagaragaramo nk’uko byagarutswe n’umukozi muri CLADHO ushinzwe guhuza ibikorwa byayo Bwana Murwanashyaka Evariste.

Ati: “Uruhare rw’umuturage rugomba kugaragara cyane cyane n’abana bagahabwa umwanya bagatanga ibyifuzo byabo ku itegurwa ry’ingengo y’imari kuko bo bagira ibibazo byihariye.”

Prof Omar Munyaneza uyobora Komisiyo yakiriye sosiyete sivile n’inzego zifite aho zihuriye n’imiberehi y’umwana yabijeje ko ibyifuzo byabo bizasuzumwa bikazagezwa ku Nteko rusange nayo ikazareba niba bigize ingingo zagezwa kuri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Inzego zifite aho zihuriye n’imibereho y’umwana zitabiriye iyi nama ni Sosiyete sivile, PRIMATURE, MINECOFINE, MINAGRI, MINEDUC, MINISANTE, MININFRA, MYCULTURE, MIGEPROF, MoE na GMO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *