Umubyeyi w’Abana 6 wo mu karere ka Rubavu aratabaza Ubuyobozi ngo bumutabare bumukize abamutoteza bakamubuza amahwemo bamuziza ko abana n’ubwandu bw’Agakoko gatera SIDA. Ubuyobozi bw’Umurenge ibi byabereyemo buvuga ko bugiye gukemura iki kibazo mu maguru mashya.
Uyu mubyeyi atuye mu mudugudu wa Bisesero, Akagari ka Kikererema, Umurenge wa Kanzenze ntitwifuje gutangaza imyirondoro ye ku bw’umutekano we, avuga ko abaturanyi be aribo Nyirabaganizi Serapfine na Murekatete Olive bamutoteza bamukora mu bikomere by’uko ahora arwaye bakavuga ko SIDA yatinze kumwica.
Mu gahinda kenshi aganira na Rwandanews24 yadutangarije ko yakorerewe ihohoterwa rikabije, agatotezwa ndetse n’abana be bakaba bahabwa akato n’abana b’abaturanyi azizwa ko abana n’ubwandu bw’Agakoko gatera Sida.
Ati “Nabaye iciro ry’imigani ngo ntabanduza, ariko ibyabaye ejo hashize byo byandenze kuko bashakaga kunyica, banyirukaho nitura hasi birangira njyanwe mu kigo nderabuzima cya Kabari.”
Aba baturanyi banjye ari nabo bantoteza, amakimbirane yacu yakomotse kuri terefone bashyize ku muriro iwanjye irahibirwa ntibabyakira. Kuva muri Werurwe nibwo batangiye kuntoteza ariko bimaze gufata indi ntera ariyo mpamvu niyambaje ubuyobozi bw’Umudugudu ngo bumfashe.
Uyu mubyeyi mu kiganiro na Rwandanews24 avuga ko ikibazo cye nta rwego na rumwe rw’Ubuyobozi yigeze akigezaho, ariko yabonye bimaze kuba indengakamere agahitamo kwiyambaza inzego z’ibanze ngo zize zimutabare.
Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Kamena yatangarije Rwandanews24 ko aya makuru yari atarayamenya agiye gukurikirana iki kibazo.
Ati “Icyo kibazo umuturage ntabwo yigeze akitugezaho ariko tugiye gukurikirana intandaro yacyo tumufashe.”
Nkurunziza asaba abaturage kwirinda amakimbirane bakabana mu bworoherane n’ubwuzuzanye, ibyo badashoboye kwikemurira bakegera ubuyobozi bukabafasha kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Amakuru ageze kuri Rwandanews24 mu masaha y’umugoroba n’uko inzego zibanze zagiye muri iki kibazo maze Nyirabaganizi Serapfine na Murekatete Olive bakemera ko batoteje uyu mubyeyi barasinya banabisabira imbabazi.
Nubwo bikimeze gutya Inzego zitandukanye zita ku buzima mu Rwanda zikangurira Abanyarwanda gukomeza kurwanya akato gahabwa abafite virusi itera SIDA kuko nabo ari abantu nk’abandi.
Ubushakashatsi bwo muri 2015 bukorwa buri myaka itanu bwerekana ko mu Rwanda akato n’ihezwa bikiri ku kigero cya 50%, hagendewe ku mibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe hagati ya 2010 na 2015.
Iyo mibare ngo yerekana ko abaha akato abafite virus itera SIDA bagabanutseho 15%. Kuko mbere ya 2010 bari hejuru ya 50%.