Nyaruguru: Abagore bacururiza mu isoko rya Kibeho barasaba kugobokwa

Abagore bacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya kijyambere rya Kibeho barataka igihombo batewe n’ingaruka za covid19 zirimo kubura abakiriya ibicuruzwa byabo bikangirika bakabijugunya ubu bakaba badafite uburyo bazahura ubucuruzi bwabo kuko abenshi mu ribo bakinze bagataha nk’uko Rwandanews24 yabisanze ubwo yahageraga.

Aba bagore bavuga ko mbere y’uko icyorezo cya covid19 kigera mu Rwanda bakoraga ntakibazo ndetse bagasagura n’amafaranga yo kwizigamira kugirango biteze imbere.

Mukagashugi Beatrice ni umwe mu bagore bacururiza mu isoko rya kijyambere rya kibeho. Avuga ko ubu ikibazo bafite gikomeye ari igishoro batagifite ndetse batigeze babona inkunga y’ingoboka yo kuzahura ubucuruzi bwabo.

Mukagashugi Beatrice ni umwe mu bagore 2 basigaye bakorera mu Isoko rya Kibeho (Foto: Annonciata Byukusenge)

Ati: “Iri soko twaricururizagamo turenga 40, ariko ubu urabona ko umunsi wose twakoze turi 2 gusa. Iyo umuntu yarambiwe kwirirwa mu rugo aza hano mu rwego rwo kurambura amaguru, ariko gucuruza byo byaranze keretse tubonye inkunga.”

Akomeza avuga ko bagerageje kubwira ubuyobozi ikibazo cyabo, ariko kugeza ubu ngo ntacyo barabafasha.

<

Ati: “Uretse kuba twarabwiye ubuyobozi ko twahuye n’igihombo bukaba ntacyo bwadufashije, twumva mu tundi turere abagore bavuga ko bahawe inkunga zo kubafasha kuzahura ubucuruzi bwabo ariko hano iwacu I Kibeho ntabwo iyo gahunda yatugezeho. Rwose muzatubwirire Umubyeyi wacu Jeannette Kagame ibibazo abagore b’ I Kibeho dufite natwe bazatwibuke batugoboke twikure mu bukene.”

Isoko ryakoreragamo abagore basaga 40 hasigayemo 2 gusa, abandi baratashye kubera igihombo batewe n’ingaruka za covid19 (foto: Annonciata Byukusenge)

Undi mugore ucururiza muri iri soko agira ati: “Ntabwo iby’igihombo twatewe na covid19 tukibivuga kuko tugeze aho inzara igiye kutwimura. Inaha ibintu byose byarahenze ntidufite icyo turanguza kuko twarahombye. Ubu noneho basigaye batubwira ngo intambara yo mu Burusiya na Ukraine niyo yatumye bihenda, ariko n’imboga za dodo n’ibirayi bisigaye bihenda kandi tubirangura n’ababikuye mu murima.”

Akomeza avuga ko bifuza inkunga yabafasha kuko mu bagore barenga 40 bacururizaga muri iri soko ubu ngo hasigaye 2, abandi bahaza mu rwego rwo kurambura amaguru bagahita basubira mu rugo kuko nta bicuruza bafite ngo bahagume.

Rwandanews24 iganira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Bwana Habimana Vedaste yavuze ko ikibazo cy’aba bacuruzi ubuyobozi bukizi, ariko Umurenge udafite ubushobozi bwo kubafasha ngo ubahe inkunga ahubwo ukomeje kubafasha mu kubakorera ubuvugizi.

Ati: “Ntabwo Umurenge ugira ingengo y’imari kuburyo twabatera inkunga ngo bazahure ubucuruzi bwabo, ariko tuzakomeza kubakorera ubuvugizi. Inkunga niboneka tuzayibagezaho.”

Ibibanza byakorerwagamo n’abagore bacuruzaga imboga n’imbuto bisigariye aho (Foto: Annonciata Byukusenge)

Kuva icyorezo cya covid19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, lata yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo na guma mu rugo ari nayo abacuruzi batandukanye bashyira mu majwi ko yabaye intandaro y’igihombo n’izahara ry’ubukungu muri rusange.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.