Inzira: Alen Mun na Glory Magesty basohoye indirimbo “Inzira” ivuga kubyo muntu anyuramo

Munyarugerero Ngabo Alex wamenyekanye mu muzika nka Alen Mun yasohoye indirimbo “Inzira” mu buryo bw’Amajwi yahuriyemo na Glory Magesty umwe mu Raperi beza mu Rwanda, avuga ko iganisha ku nzira y’ubuzima muntu acamo iyo ashaka kugera ku byiza.

Alen Mun, Umusore w’umu Raperi wavukiye mu karere ka Ruabavu ariko kuri ubu akaba akorera umuziki we mu mujyi wa Kigali, kuko asanga ariho hamworohera mu kumenyekanisha ibikorwa bye.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo kandi Kodo cartoon, Pasco na Bexha ikaba yaragiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.

Alen Mun mu kiganiro na Rwandanews24 yadutangarije ko yatangiye umuziki muri 2013 ariko indirimbo ye ya mbere ikabasha kujya hanze muri 2015, akaba nawe ari umwe mu hanzi bakirwana n’imbogamizi y’ubushobozi bwo gukora indiririmbo.

Ati “Muzika nayitangiye 2013 indirimbo ya mbere isohoka 2015, muzika nyinjiramo nk’umwuga wantunga muri 2019. Gusa imbogamizi ziracyari nyinshi nk’izo kubona ubushobozi bwo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho no kumenyekanisha ibihangano.”

<

Alen Mun avuga ko izo mbogamizi bagerageza kuzirengagiza mu mbaraga nke zabo bakikokobeka bagakora ibyo bakunze, ndetse usanga n’Abanyarwanda bake bamaze kubamenya badahwema kubashyigikira.

Abajijwe impamvu indirimbo yumvikanamo abahanzi batanu, Alen Mun yadutangarije ko byatunguranye kuko bisanze muri Studio bose bakayitangaho igitekerezo ariko gahunda yari iyo gukorana na Glory Magesty wenyine.

Alen Mun avuga ko mu busanzwe akunda ibihangano bya Glory Magesty ndetse yamushyikirije icyifuzo cy’uko bakorana indirimbo abona acyakiriye neza, ari nako bahise bapanga gukorana iyi ndirimbo.

Alen Mun asezeranya abakunzi be ibihangano byinshi cyane muri uyu mwaka kugira ngo umuziki we utere imbere birushijeho, agasaba abamukunda bose kumushyigikira ari nako bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zose.

Alen Mun mu mezi abiri ashize yaherukaga Inzu EP iriho indirimbo 4.

Alen Mun wavukiye mu karere ka Rubavu, kuri ubu akorera umuziki mu mujyi wa Kigali

WANYURA HANO UKABASHA KUMVA INZIRA YA ALEN MUN FT GLORY MAGESTY

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.