Rubavu: Ubutwari bwa Paul KAGAME bwabateye kurahirira kwinjira muri FPR Inkotanyi

Nyuma y’ibiganiro bahawe birimo ubutwari bwaranze perezida Kagame Paul akigomwa byinshi akaza kuyobora urugamba rwo kubohora Igihugu yirengagije ko ashobora no kuburira ubuzima ku rugamba, Abanyeshuri 85 biga muri Kaminuza yigisha Ubukerarugendo, Ubucuruzi, Amahoteli n’Ikoranabuhanga (UTB) ishami rya Rubavu barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Iyi Kaminuza iherereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu abanyeshuri bayigamo barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuri uyu wa mbere, tariki 30 Gicurasi 2022 batangarije Rwandanews24 ko batazigera banyuranya n’amahame y’Umuryango kuko basobanukiwe neza n’ibyiza umaze kugeza ku banyarwanda.

Bagirinka Furaha ukomoka mu ntara y’Iburasizuba akaba umwe mu banyeshuri barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi we na bagenzi be bavuga ko bishimiye kuba bamwe muri uyu muryango, kandi biteguye gutanga icyo bafite cyose ngo ibyo Igihugu kimaze kugeraho hatazagira ubyangiriza.

Bagirinka ati “Nishimiye kuba umumyamuryango wa FPR Inkotanyi, kuko nyuma yo kuganirizwa numvishe ubutwari bwaranze Perezida Paul Kagame wigomwe byinshi akaza kubohora u Rwanda bimpa imbaraga zo kurahira kuko nanjye mfite byinshi natanga mu muryango kugira ngo ukomeze gutera imbere.”

Bagirinka avuga ko ari ingenzi gutera ikirenge mucy’ababanjirije, bari urubyiruko nkabo bakabohora u Rwanda agasaba abatararahira guhumuka bakaza bagafatanya kubaka u Rwanda.

<

Batamuriza Dorcas ati “Amateka y’Umuryango FPR Inkotanyi dusanzwe tuyazi, bafite amateka meza yabaranze bakitanga bakabohora u Rwanda nibyo byanteye kumva nanjye naba umunyamuryango.”

Nshimiyimana Yves ati “Nishimiye ko mbonye amahirwe yo kuba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, twifuje gufatanya nayo kugera ku ntego yiyemeje no kurinda Igihugu umwanzi. Ese nimba Perezida Paul Kagame yarigomwe agasiga amasomo yigaga muri Amerika akajya mu Ishyamba mu rugamba rwo kubohora Igihugu ninde utasigasira ibyo yaharaniye? twiyemeje kurinda ibyo Igihugu cyagezeho tutizigamye.”

Rugamba Egide, Umuyobozi wa UTB ishami rya Rubavu yasabye abanyeshuri barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kutazatatira icyo gihango bagaharanira ko kaminuza bigamo yarangwa n’inyangamugayo kuko nta munyamuryango ukora amakosa.

Ati “Murangwe n’Ubutwari nk’ubwaranze Inkotanyi zitanze zikabohora Igihugu, mwebwe mwarahiye mukwiriye kuba inyangamugayo, mugakebura bagenzi banyu basanzwe barangwa n’ingeso mbi muri Kaminuza no hanze yayo, kuko ntibikwiriye ko umuntu mukuru bisaba ko bamwirukaho ngo agire ibyo akosora, nk’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi izo n’inshingano zanyu.”

Rugamba mu kiganiro kirekire cyagarutse ku mateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu yagarutse ku butwari bwaranze Inkotanyi asaba aba banyamuryango bashya kurangwa n’ubutwari mubyo bakora byose.

Rucakabungo Pascal, Chairman wungirije w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rubavu yagarutse ku mateka y’itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi anagerageza gusobanurira uru rubyiruko ko imbarutso ya Jenoside itatewe n’indege.

Ati “Rubyiruko nimwe Rwanda rw’ejo kandi nimwe muzasigasira ayamateka, abavuga ko intandaro ari ya Jenoside yakorewe abatutsi ari indege barabeshya kuko bashaka kugoreka amateka uko atari, mukeneye kumva amateka atagoretse mukayasobanukirwa .”

Rucakabungo Pascal yasabye abanyamuryango bashya ba FPR Inkotanyi kutazigera batatira igihango bagiranye n’Umuryango, abasaba kuba umusemburo w’iterambere ry’Igihugu barinda ibyo cyagezeho.

Mu murenge wa Rubavu barahije aba banyamuryango bashya, mu ntangiriro za Mata 2022 nabwo bari barahije Abanyamuryango 680.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango
Abanyamuryango 85 bo muri Kaminuza ya UTB barahiriye kwinjira muri FPR Inkotanyi
Icyumba mberabyombi cya UTB cyari cyuzuye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baje kwakira abanyamuryango bashya

One thought on “Rubavu: Ubutwari bwa Paul KAGAME bwabateye kurahirira kwinjira muri FPR Inkotanyi

  1. Erega n’uwaba atumva,yaba areba akabona, kuko hari abareba ntibabone,yaba atumva ntanabone akabyumvira mumudendezo afite. U Rwanda rwavuye mu icuraburindi ritigeze ribaho ku si. Aho tugeze rero uretse inyangabirama,ariko se ibaze Aho Umwana w’imyaka3 yumva ijwi rya ba perezida,ati” ubwo ni Paul Kagame”.Duharanire kubaho neza igihe kirambye. Muragahoraho.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.