Nyiravumera Joselyne, w’imyaka 30 wo mu murenge wa Bugeshi, akagari ka Rusiza, Umudugudu Kitagabwa avuga ko Bizimana Gilbert, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Bugeshi yamwangirije ubuzima kuva yamutera inshinge zisinziriza akamufata ku ngufu bikaba byaramwangirije ubuzima ndetse bikaba byaratumye abaho ubuzima atifuje.
Avuga ko ibyo yakorewe byamusigiye ihungabana rikabije, kubyakira bikamunanira akagera n’aho Bizimana Gilbert amushuka ngo bajye kubana nk’Umugore n’umugabo akabyemera nyuma y’iminsi mike amujugunya munzu aho arimo gusembera muri Musanze ntan’urupfumuye afite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse uyu muyobozi w’Ikigo nderabuzima bamunenze nk’Umuyobozi.
Nzamuhabwanimana Innocent wabakodeshaga inzu Bizimana Gilbert na Nyiravumera Joselyne avuga ko bamwishyuye amezi abiri ya mbere, nyuma aba bombi bakaza gushwana Umugabo agatwara imfunguzo z’inzu ye kuva mu kwezi kwa Mutarama 2022 kugeza ubu akaba atarazigarura.
Ati “Barabanaga kuko ninjye wabakodesheje inzu, muri Mutarama baje gushwana umugabo atwara imfunguzo z’Inzu yanjye kugeza ubu ntarazigarura, bikaba byarampombeje amafaranga asaga ibihumbi 100. Nanjye nkaba nsaba ko narenganurwa.”
Nyiravumera avuga ko yamenyanye na Bizimana mu kwezi kwa Nzeri 2021 ubwo yari Umukorerabushake kuri iki kigo nderabuzimacya Bugeshi afasha abantu baje gufata urukingo rwa Covid-19, nyuma yo gufatwa ku ngufu avuga ko byatumye atakarizwa icyizere kuko yari Umuhuzabikorwa w’Abakorerabushake mu kagari ka Rusiza agahita yamburwa izo nshingano.
Ati “Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima twamenyanye nkorera kuri iki kigo nderabuzima, nyuma yaje kunsaba ko namwuzuriza igitabo cy’abantu baza kwikingiza Hepatite anyishyura ibihumbi 5, nyuma ansaba ko najya muhahira nkabikora, ibyo nahashye akabinyuraho akbicyura iwe kuko icumbi rye riba mu kigo nderabuzima, nyuma yansabye ko ibyo namuhahiye mbimushyira iwe mu icumbi mpageze antera inshinge aransinziriza, amfata ku ngufu, natabaje inzego zitandukanye ngera n’aho ntabaza Akarere, uwo mugabo ampa amafaranga ibihumbi 100 kugira ngo mve muri iyo nzu ndayafata ariko ngira ipfunwe ryo gusubira murugo nyuma y’iminsi 7 mbana nawe, ariko ansambanya.”
Nyiravumera avuga ko ikibazo cye yakigejeje kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana yanga kwitaba, yanga kwitaba yumvishe ko bagiye kumufata ahitamo kuntunga nk’umugore, ajya kunkodeshereza I Musanze (Byangabo) nyuma aza kunjugunya munzu.
Nyiravumera avuga ko yahungabanye bikabije, kuko bamwangirije ubuzima kandi akaba atabasha gusubira mu muryango we kuko abona yawubereye ikivume. Agasaba ko Ubuyobozi bwamufasha akabona ubutabera.
Bizimana Gilbert, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Bugeshi Rwandanews24 mu nshuro zose yagerageje kumuvugisha ntibyadukundiye, ndetse n’ubutumwa bugufi twamuhaye ntiyabashije kubusubiza kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.
Kambogo Ildephonse avuga ko ikibazo cya Nyiravumera Joselyne akizi, kuko bakiganiriyeho akamunenga ko yemeye kurarana n’umugabo wubatse kandi abizi ko yasezeranye.
Ati “Ikibazo narakibwiwe kuko Umukobwa twaravuganye arakitumenyesha, naje kumunenga ko yemeye kurarana n’umugabo azi neza ko yasezeranye ngo n’uko yamusezeranyije kuzamutunga nk’umugore n’umugabo, twamusabye ko ikirego yakijyana mubunzi bakagikemura. Ariko yaba abona hari ikindi akeneye akegera Akarere tukareba ko hari icyo twamufasha.”
Kambogo avuga ko Bizimana Gilbert, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Bugeshi yahawe igihano cy’Imyitwarire, anengwa nk’umukozi ariko ntiyashatse kugaragaza nimbi yarahawe ibaruwa, kuko ari uburenganzira bw’umukozi kugirirwa ibanga.
Mu nyandiko Rwandanews24 ifitiye Kopi zandikiwe Nzamuhabwanimana Innocent arega Bizimana Gilbert zigasinywaho n’Ubuyobozi kuva ku mudugudu wa Nyarubuye, zigashyirwaho kashi y’Akagari ka Sahara ho mu murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze Ubuyobozi bwemera ko Bizimana yagiye ajyanye imfunguzo z’Inzu bakodeshaga. Hari n’Urwandiko rwo mu mudugudu Bizimana Gilbert yiyemereye ko abana na Nyiravumera nk’Umugore n’Umugabo ariko igiteye gahinda n’uko yamutaye akigarukira mu kazi ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere bukamenya iki kibazo ntibugikemure bidasabye Umuturage kujya gusiragira mu manza.


