Rubavu: Abanyeshuri bo muri GS Mutura mu rugamba rwo guhangana n’Abapfobya bakanagoreka amateka ya Jenoside

Ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutura I mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze bavuze ko binjiye mu rugamba rwo guhangana n’abapfobya ndetse bakanagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

N’umuhango wabaye kuri uyu wa gatanu, tariki 27 Gicurasi 2022 ubimburirwa no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Bigogwe rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’uyu muhango aba banyeshuri baganirijwe n’inzego zinyuranye ku mateka yitegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze uru rubyiruko rwiyemeza kuba umusemburo wo guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ngamije Fred, Umunyeshuri mu mwaka wa gatanu mu ishami rya HEG muri G.S Mutura ati “Nk’Urubyiruko twasanze ko turi imbaraga z’Igihugu zubaka kandi zikaba zanasenya kuko abari Urubyiruko nkatwe bakikoze, niyo mpamvu yaduteye kumva ko twahangana n’abagoreka bakanapfobya Jenoside, tukazabikora tudakoresheje mpangara nguhangare ahubwo abazajya bakoresha imbuga nkoranyambaga bagapfobya, tukabasubiza dukoresheje ibimenyetso bifatika bigaragaza ko yigiza nkana kubyo avuga.”

Ngamije Fred akomeza avuga ko kuba bigishwa amateka Igihugu cyanyuzemo bibatiza imbaraga zo kubungabunga no gusigasira ibyiza Igihugu cyagezeho kugira ngo Jenoside itazongera kuba ukundi.

Uwase Chantal, Umunyeshuri mu mwaka wa gatanu mu ishami rya HEG muri G.S Mutura ati “Urubyiruko akenshi nirwo rwakunze kugaragarwaho no gupfobya bakanahakana Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri cyangwa ari intambara yabayeho, kandi mu mateka twaganirijweho birisobanura ko Jenoside yateguwe kuva kera. Twasanze tugomba kukirwanya kugira ngo dukomeze dusubize agaciro abacu bambuwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994. Asaba Leta gukomeza ubukangurambaga bwo kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside.”

Uwase akomeza avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiriye gushyiraho ibihano bikanganye kuri aba bose bahakana bakanapfobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga bitwaje ko bari mu mahanga, bakazanwa mu gihugu bakaryozwa icyo cyaha ku buryo byabera isomo abandi.

Umuhanzi Nsengimana Justin, Ubwo yifatanyaga n’Abanyeshuri bo muri G.S Mutura I kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi yongeye kubibutsa ko imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 atari indege.

Ati “Imbarutso si Indege, kuko ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda wanapfanye n’uwari Perezida w’Igihugu cy’u Burundi ukibaza uti kuki abarundi bo batakoze Jenoside, ariko mu Rwanda nyuma y’iryo hanurwa ry’indege Abatutsi mu bice byose by’Igihugu bagatangira kwicwa? Icyo n’ikimenyetso simusiga cy’uko Jenoside yari yarateguwe kuko kuva mu 1990 Abatutsi batangiye kwicwa.”

Akomeza asaba urubyiruko nk’Urwanda rw’ejo, kuzasigasira aya mateka, kuko abavuga ko intandaro ari indege, bakeneye kumenya amateka atagoretse.

Nkurunziza Faustin, Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze mu kiganiro na Rwandanews24 avuga ko urubyiruko nk’amerekezo y’Igihugu rukwiriye gusobanukirwa amateka y’Igihugu.

Ati “Igihugu gifite amateka ashaririye cyanyuzemo niyo mpamvu tuba tugomba kuganiriza Urubyiruko rukamenya amateka y’aho igihugu cyanyuze, bakamenya icyerekezo cy’Igihugu, imvugo ibe ingiro kuko aribo Rwanda rw’ejo.”

Nkurunziza Faustin asanga Urubyiruko rwigishijwe neza rushobora kugira uruhare mu guhangana n’abatifuriza u Rwanda ibyiza bakoresheje imbuga nkoranyambaga, Urubyiruko rugomba gufata iya mbere rukabanyomoza rukagaragaza aho Igihugu kigeze.

Umuhanzi Nsengimana Justin, avuga ko mukurushaho gutuma Urubyiruka rurushaho gucengerwa n’amateka yateguye amarushanwa mu buryo bw’Imivugo n’indirimbo, ku nsangamatsiko igira iti “Imbarutso si Indege” kugira ngo bitere umuhate uru rubyiruko rwo kumva neza aya mateka.

Nkurunziza Faustin, Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze asanga Urubyiruko rugomba kuba nyambere muguhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri bitabiriye uyu muhango bahawe ibiganiro ku mateka
Abanyamuryango ba AERG zo mu bigo by’Amashuri bituranye na G.S Mutura bari baje kwifatanya mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28
Umuhanzi Nsengimana Justin yatanze ubutumwa mu buryo bw’Indirimbo ndetse aganiriza aba banyeshuri amateka y’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *